Dushimimana Lambert wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yahererekanyije ububasha na Jean Bosco Ntibitura uherutse kumusimbura kuri izo nshingano.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 ubera ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) uyoborwa n’Umunyamabanga Leta muri iyi Minisiteri, Kayisire Marie Solange.
Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Dushimimana Lambert wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Nyuma yaho ku wa 27 Ugushyingo 2024, Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Ntibitura Jean Bosco ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, nyuma yo gusesengura dosiye ye no kuyitangaho ibitekerezo mu bwumvikane busesuye binyuze muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena.
Ntibitura Jean Bosco yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza (NISS) kuva muri Kamena 2023.Yabaye kandi Umuyobozi ukuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano.
Ntibitura afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gusemura indimi (Masters of Arts in Translation and Interpretation Studies) muri Kaminuza y’u Rwanda.