Leta ya Congo yahisemo gushyira amafaranga menshi ku bantu bazafata cyangwa abatanga amakuru kuri azatuma abarimo Corneille Nangaa , Bertrand Bisimwa , Gen Makenga n’abanyamakuru babiri Perrot Luwara na Irenge Baelenge.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba wavuze ko Leta ya Congo izishyura Miliyoni 5 z’amadorali ku mutwe wa Sultani Makenga, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa ndetse na Miliyoni 4$ ku muntu uzafata cyangwa agatanga amakuru azatuma abanyamakuru babiri bari mu buhungiro Perrot Luwara na Irenge Baelenge bafatwa.
Abayobozi ba AFC ndetse na Sultani Makenga , baherukaga gukatirwa urwo gupfa n’Urukiko rw’i Kinshasa, ibi byose bikavugwa nko gushaka kubikuraho kuri Leta ya Congo isa niyamaze kunanirwa guhangana na M23.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa kandi rwaherukaga gushyiraho inzandiko mpuzamahanga zita muri yombi aba bagabo ba AFC/M23 by’umwihariko Corneille Nangaa uyobora AFC, akaba ari urwandiko rwashyizweho ku wa 05 Werurwe.
Abanyamakuru babiri bafatwa nk’intagondwa nabo bari mu bashyizwe mu majwi na Minisitiri Mutamba ndetse abagerakaho amafaranga menshi ku bantu bazatanga amakuru y’aho baherereye ndetse yizeza ko amafaranga azahita yishyurwa.