Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, M23 yakomeje kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru irimo na Beni ndetse na Butembo na Lubero byaje no gutuma utu duce twisanga hagati y’imitwe ibiri ariyo M23 na ADF urwanya Uganda.
Kugeza ubu amakuru avuga ko umutwe wa M23 uri mu Majyepfo ya Beni naho ADF ikaba mu Majyaruguru yayo.Muri Ben kandi , umutwe wa ADF urwana werekeza mu duce twa Mavivi , Mbau , Oicha Eringeti na Kainama. Izi ntambara ziterwa na ADF zituma benshi mu baturage baturiye muri utu duce bimuka bagasiga imyaka yabo dore ko umubare munini wabo utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Aba baturage benshi ngo bategerwa mu tuyira twa Oicha – Luna , imodoka zigatwikwa n’ibyo bafite ndetse ngo bamwe bakicwa na ADF nk’uko Radio Okapi ibitangaza.
Ku rundi ruhande , mu Mujyi wa Kanyabayonga ahari uduce twa Kayina, Kirumba, na Kipese hayoborwa na M23 ndetse no muri Lubero naho hafite igice kimwe gifitwe na ADF irwanya Uganda.
Iri huriro ry’imitwe muri utu duce ngo rituma abaturage bamwe babaho mu bwoba ndetse bamwe bahunga imirima yabo babitewe n’ubwoba bikabakurizamo kubaho mu nzara.