Guverineri wa Kivu ya Ruguru washyizeho na Perezida Tshisekedi Evariste Somo Kakule yasuye Walikare iherereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru akaba ari uruzinduko yakoze mu rwego rwo kwereka abaturage ko gahunda ari ukwisubiza ahafashwe.
Somo Kakule Evariste yageze i Walikare ari mu ndege ya Kajuguju ya MONUSCO aho yamusize ahitwa Kigoma ubundi agatembera mu baturage abahumuriza ababwira ko Batayo ya 34 yo mu Murenge wa Waniaga izabarinda.
Uru ni urugendo rwa mbere rukozwe na Guverineri mushya washyizweho na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye iyi Ntara waguye ku rugamba aho yari yagiye gusura ingabo no kuzikomeza.
Guverineri Somo Kakule Evariste yagize ati:”Uru ruzinduko ni urwo guha abaturage imbaraga by’umwihariko abo kuri Walikare. Babayeho mu bwoba no kwikanga ko M23 ishobora kubiniirana”.
Abayobozi ba Walikare bagaragaje ko barakomeza gukorana bya hafi kugira ngo umutekano bijeje abaturage ukomeze uboneke.