Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gisirikare ka 34, akaza guhunga urugamba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zari zihanganyemo n’abarwanyi ba M23, yapfuye.
Yahunze urugamba ubwo Ihuriro AFC/M23 yafataga Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo, mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025.
Bivugwa ko ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, yoherejwe mu bitaro by’inkambi ya Tshatshi, ari naho yapfiriye. Mu 2024 mu kwezi kwa Werurwe, nibwo Maj Gen. Alengbia Nyitetessya Nzambe yatangiye ishingano yahawe muri uwo mwaka zo kuyobora Akarere ka Gisirikare ka 34 nyuma yo gusimbura Maj Gen. Shora Mabondani.
Mbere yuko Maj Gen. Nyitetessya ahabwa inshingano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari umuyobozi w’Akarere ka Gisirikare ka 12 mu Ntara ya Kivu yo hagati, ari na yo yavukiyemo.
Abandi basirikare bashinjwe guhunga ni Brig Gen. Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig Gen. Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.
Ba Komiseri bakuru muri Polisi ya RDC; Ekuka Lipopo Jean-Romuald wahoze ari Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Léonard, na bo bashinjwe guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato bwabo bwite.

Icyo gihe, Gen. Nyitetessya hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma, bahungira mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho “bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure M23.
Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.
Gen. Nyitetessya na bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburanaga, ahubwo bagasobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.