Advertising

DRC: Amerika yaburiye abaturage bayo bari mu Rwanda no mu Burundi

02/22/25 19:1 PM
1 min read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo gutanga ubutumwa ku baturage bayo batuye muri Amerika no mu Rwanda kugira ngo birinde gukorera ingendo mu Turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, ahakomeje kubera intambara.

Ni mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Leta ya Amerika yashyize hanze ibuza abaturage bayo bo mu Burundi kujya ahahoze isoko Rikuru kuri Chaussee Prince Louis Rwagasore i Bujumbura mu rwego rwo kwirinda ibyaha by’urugomo bishobora kuhaba.

Ahandi hantu abaturage ba Amerika bari mu Burundi babujijwe kujya ni mu Cibitoke , Bubanza na Parike ya Kibira.

Amerika iravuga ko imvururu zishingiye kuri Politike zishobora kudindiza ingendo. Abapolisi bashobora gusaka mu ngo bashakisha intwaro kandi imipaka ishobora gufunga igihe icyo ari cyo cose nta nteguza.

Iryo tangazo riraburira ko ibyaha by’urugomo nko gukubita , kwiba, gutera mu ngo , guturitsa za Grenade, n’ubujura bukoresheje intwaro  bishoboka muri icyo Gihugu.

Amerika iravuga ko ababikora bashobora bashobora kwibasira Abanyamahanga cyangwa abaturage bakekwaho kuba bibitseho amafaranga.

Iki Gihugu kiravuga ko abaturage batakwiriye gukora ingendo Saa Kumi n’ebyiri za ni mugoroba kandi ikabagira inama ko birinda kwerekeza muri utwo duce tubujijwe kubera ko itabasha kubacungira umutekano.

Ku mugoroba w’ejo Ambasade ya Amerika mu Rwanda na yo yasohoye itangazo rigaragara ku rubuga rwayo ribuza Abanyamerika batuye mu Rwanda gukorera ingendo mu Turere duhana imbibi na Congo n’u Burundi batabiherewe uruhushya rudasanzwe.

Go toTop