Impanuka y’ubwato bwarohamye muri Kwa River mu Ntara ya Mai Ndombe yaguyemo abantu batari bamenyekana gusa bivugwa ko ari 25 bamaze gupfa .Ni impanuka yabaye tariki 09 Werurwe 2025 aho bivugwa ko ubu bwato bwagonze ibuye.
Amakuru avuga ko abantu 15 bapfuye naho abandi 30 bakarokoka nk’uko byatangajwe na Alexis Mputu, Umuvugizi w’Intara ya Mai Ndombe , wagaragaje ko ari impanuka yatewe n’uko bwagendaga mu ijoro bukabura ‘Gitangira’ (Balance).
Ubu bwato ngo bwari buvuye ku cyambu cya Mushie mu ijoro , bunyura ahitwa Ngambomi, burohama bumaze kugenda Km 12, bukaba bwari butwaye abiganjemo abakinnyi batasobanuwe, ariko ngo bari bavuye gukina umukino wa gishuti.
Ubuyobozi bwa Polisi bukorera ahitwa Mushie, bwatangaje ko buratangaza amakuru arambuye , nyuma yo gusura ahabereye impanuka.
Umwe mu bayobozi utabashije kugera ahabereye impanuka yagize ati:”Hari abantu benshi bapfuye ariko ntabwo twari twamenya umubare. Twazitiwe tutari twagera aho byabereye”.
Si ubwa mbere habereye impanuka, kuko mu Kuboza nabwo habereye impanuka yaguyemo abantu 22 abandi 250 bagakomereka.