Drake yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiranye n’umwana we w’umuhungu na Se umubyara.Ni amafoto yafashwe ku munsi w’ababyeyi b’abagabo.
Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024, ari kumwe na Se Dennis, Drake w’imyaka 37 y’amavuko, yashyize hanze amafoto ye n’umungu we Adonis w’imyaka itandatu (6) na Se Dennis.
Muri aya mafoto, Dennis na Drake bari bashyize hagati Adonis bose bambaye amasapo y’urubaraza.Kuri aya mafoto Drake yarengejeho amagambo agira ati:”Three Generations”.
Mu mwaka washize kuri Noheli , Drake yashyize hanze amafoto ari kumwe na nyina Sandi Graham na Adonis bahagaze hamwe.
Ubwo Drake yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 6 ya Adonis, yanashyize hanze indirimbo y’uyu mwana ya mbere.Yagize ati:”Isabukuru y’amavuko muntu wanjye , Freestyle ye yageze hanze”.
Drake kandi yashyize hanze amashusho y’umwana we arimo kuririmba