Advertising

DR Congo: Leta yavuze abagomba kubazwa ya mpanuka y’ubwato yahitanye abantu

07/10/2024 12:43

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, yagiriye i Goma ku cyumweru, yasuye icyambu kiri hafi y’aho impanuka y’ubwato yahitanye abantu barenga 30 yabereye. Yatangaje ko hari bamwe mu bagomba kubazwa iby’iyo mpanuka kandi ko hakomeje ibikorwa byo gushakisha ababuze.

Iyo mpanuka yabaye ku wa kane ubwo ubwato bwitwa MV Merdi bwari butwaye abantu n’ibintu bagera kuri 500 buva i Minova bujya mu Mujyi wa Goma bwarohamaga mu kiyaga cya Kivu. Abayobozi batangaje ko ubwato bwabonetse mu mazi muri metero 200 hasi, hakaba hakomeje gushakishwa imibiri y’abarohamye batari baboneka.

Minisitiri Shabani yavuze ko hakenewe gukorwa inama z’umutekano kugira ngo hamenyekane ibikenewe byose byafasha mu gushakisha imibiri y’ababuze. Yijeje kandi ababuze ababo ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo imibiri yabo ibonwe, ndetse abarokotse bakomeje kwitabwaho mu Bitaro.

Abayobozi ba Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru basabye Guverineri wa Kivu y’Epfo gufatira ibihano abafite uruhare mu mpanuka, barimo abashinzwe ubwikorezi, polisi yo ku kiyaga, n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka. Banasabye ko hagenzurwa iyubahirizwa ry’itegeko ryo kwambara ‘gilets’ zirinda impanuka ku bantu batega amato mu kiyaga cya Kivu.

Minisitiri Shabani yavuze kandi ko abashinjacyaha ba Leta muri izo Ntara bazakurikirana abashinjwa kugira uruhare muri iyo mpanuka, kugira ngo baryozwe ibyo bakoze. Leta yanatanze uburenganzira ko imibiri yabonetse ishyingurwa n’imiryango yabanyirayo kandi ko izakomeza gufasha mu bikorwa byo gushakisha abandi bagishakishwa.

Kwita ku barokotse no kugenzura abashinzwe ibijyanye n’ubwikorezi birakomeje, mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byakongera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Minisitiri Nduhungirehe yishimiye ‘Plenty’ya The Ben

Next Story

“Muvandimwe, ndakwinginze mbabarira” – Visi Perezida wa Kenya asaba imbabazi Perezida Ruto

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop