Umunyamakuru w’icyamamare muri Nigeria Doyin, yagaragaje ko yifuza kuryamana n’umuherwe Kiddawaya kubera uburyo amukunda cyane.
Aganira n’inshuti ze kumbuga nkoranyambaga , uyu mukobwa yagaragaje ko akunda cyane umukire witwa Kiddawaya ndetse abagaragariza ko yumva yaryamana nawe.
Uyu mukobwa yavuze ibi nyuma y’igihe gito yihenuye k’uwo byavugwaga ko bakundana uzwi nka ‘Cross’ , agaragaza ko amufata nk’inshuti ye isanzwe.
Doyin, yasobanuye ko atigeze akunda Cross , ngo kubera ko amufata nk’inshuti isanzwe, yongeraho ko adakunda imico ye gusa ngo kuri ubu yihebeye Kiddawaya.
Kuruhande rwe, Doyin yumva ari amahirwe yaba agize mu buzima mu gihe yaba agiriwe ubuntu bwo gukundana na Kiddawaya bigendanye n’uko ngo uyu musore yitonda.
Ubusanzwe amazina ya Doyin yiswe n’ababyeyi be ni Doyinsola Anuoluwapo David. Uyu mukobwa ni Umuganga (Medical Radiographer) wanamamaye cyane nk’Umunyamakuru muri Nigeria.
Terseer Kiddwaya wamamaye nka Kiddawaya ni Umusore w’umucuruzi akaba umwana w’Umuherwe Terry Waya.