Bamurangiye mu Rwanda ! Rayvanny yabajije abakunzi be igihugu yakuramo umukobwa mwiza wo gukoresha mu mashusho

05/05/2024 14:45

Uburanga bw’umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo MI AMOR ya Rayvanny na Gerilson Insrael bukomeje kuvugisha benshi.Ni indirimbo imaze umunsi umwe isohotse ikaba imaze kurebwa inshuro zitari nke.

Rayvanny anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yatangaje ko umukobwa umukobwa bakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Mi Amor’  ufite uburanga budasanzwe ari uwo mu gihugu cya Ethiopia ahita aboneraho umwanya wo kubaza abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga Nkoranyambaga ze ikindi gihugu yazukuramo umukobwa akoresha mu mashusho akurikira.

Yagize ati:”Mwakoze Ethiopia kuri uyu mukobwa [Video Vixen], nashyize mu ndirimbo yanjye.Andi mashusho akurikira tujye mu kihe Gihugu cyangwa tugaruke iwacu”.Nyuma y’ubu butumwa bwaherekejwe n’amafoto ateye amabengeza benshi bagaragaje uko biyumva abarimo uwitwa Gifted G Amon amusaba kuza mu Rwanda ati:”Tujye mu Rwanda”.

Ubusanzwe Rayvanny asanzwe ahogoza abasore ndetse amaze kumenyekana nk’umuhanzi utajya yisondeka ku byerekeye abakobwa akoresha mu mashusho agafatwa nk’umuhanzi wa Mbere mui Afurika uhitamo neza uburanga bw’umukobwa uragaragara mu mashusho ye bisanzuranaho.Byakomeje kwigaragaza mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; I love you’ n’izindi zitandukanye.Benshi banyuze ku butumwa bwe bagaragaje ko bifuza ko yaza mu Rwanda kureba abakobwa beza , bamwereka Kenya n’ahandi.

Photo/Rayvanny Instagram

Advertising

Previous Story

Dorimbogo yavuze ko atari yizera umukunzi we bamaze igihe bakundana

Next Story

Minisitiri Utamatwishima yavuze uko Jojo Breezy na Titi Brown batumye ajya kuri Tiktok

Latest from Imyidagaduro

Go toTop