Kubaka umubano birakomera ariko ushobora gusenywa n’akantu wowe wita ko ari gato, mugenzi wawe muri kumwe mu rukundo akaba atabasha kukihanganira bigatuma wa mubano wangirika.
Twifashishije imbuga zitandukanye twateguye zimwe mu ngeso zishobora gutuma umubano w’abakundana wangirika niyo haba hari byinshi ukora byiza, ariko waba ufite zimwe mu ngeso zibangamira mugenzi wawe bikaba byatuma umubano ujyamo agatotsi.
Kunywa itabi
Kunywa itabi ni imwe mu ngeso itihanganirwa na benshi kuko usanga rifite umuhumuro batishimira. Hari ubwo umukunzi wawe aguhisha ko anywa itabi nyamara iyo mumaze kubana biragorana kubihisha ku buryo bishobora gutuma uwo muri kumwe atabyihanganira akaba yakureka
Guhisha amarangamutima yawe
Hari abantu bagira ingeso yo kuterekana amarangamutima yabo, ku buryo utamenya niba yishimye cyangwa ababaye. Kuri we aba yumva ari byiza ariko ku wo babana ntibimushimisha kuko hari igihe agukorera ibintu byiza ntugaragaze ko ubyishimiye akaba yagufata nk’umuntu utanyurwa bikabatandukanya.
Kutiyitaho
Hari abantu batiyitaho haba ku bigaragara inyuma cyangwa imbere aho usanga umuntu afata amafunguro uko abonye ndetse akambara n’ibyo abonye, ukaba agaragara nk’umuntu utari kuri gahunda.
Kuba utiyitaho bishobora kwangiza umubano wawe kuko niba utiyitaho ubwawe biragora kuba wakwita kuri mugenzi wawe. Iyo ubigize umuco bishobora kwangiza umubano wanyu.
Kuba umunebwe
Ubunebwe bushobora kuba ari nayo ntandaro yo kutiyitaho kuko usanga umuntu utiyitaho aba yabitewe no kugira ubute bwo kugira icyo yikorera, ibi bigatuma utagira byinshi ugeraho.
Biragoye kubona umuntu w’umunebwe atera imbere kuko ibyo yakabaye akora bimuteza imbere ahora abyimura bigatuma ahora genda biguru ntege. Ibi bishobora kwangiza umubano wawe kuko nta wishimira kubana n’umuntu udatera imbere
.
Kunywa inzoga nyinshi
Inzoga nyinshi ntabwo ari nziza kuko zishobora gutera ibibazo by’ubuzima nk’uburwayi budakira ndetse n’ubukene kuko ziba zigutwara ubushobozi bwinshi. Iyo uwo mubana atabasha kubyihanganira na byo biri mu bishobora kwangiza umubano wanyu.
Guhora mu kazi
Guhora uri mu kazi igihe cyose ugakora amasaha menshi ha handi ni yo uvuye mu kazi ugera mu rugo ukongera ugakora bishobora kwangiza umubano wawe. Icyo gihe iyo uhora mu kazi ntubona umwanya wo kugira ibindi utunganya mu rugo n’uwo kwita ku mukunzi wawe bikaba byagutandukanya na we.
Kubeshya
Kubeshya ni ingeso mbi cyane idashobora kwihanganirwa mu rukundo kuko iyo ubeshya umukunzi wawe agutakariza icyizere kandi urukundo rutarimo icyizere ruba rwamaze gusenyuka.
Niba ugira imwe muri izi ngeso ukwiye kuyireka kuko ibangamiye umukunzi wawe n’ukomeza kuyikuza bishobora kuzababera intandaro yo gutandukana.