Niba ujya wibaza ubusobanuro bw’amazina Ella na Ellena , wageze ahantu hanyaho.Niba ufite irindi zina twandikire turigusobanurire.
Izina Ella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, ni izina risobanuye ngo “Byose” ( All) , “Byuzuye” cyangwa rigasobanurwa n’ijambo rizwi nka ‘Fairy Maiden’.
Iri zina kandi rikoreshwa mu Norman aho riva ku ijambo ‘Ali’ , ndetse kandi ni izina ry’Igiheburayo , bigasobanurwa hashingiwe ku giti cyo mu muryango uzwi nka ‘pistachio’ cyafatwaga nk’ikigirwamabna.
Mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza na Scandinavia , hari andi mazina bakuye kuri Ella ariyo ; Eleanor, Elizabeth n’ayandi.Muri aya mazina bo bakoreshaga ‘El’ yonyine.
Mubigendanye na mwuka, Ella bisobanuye; Imbaraga, Ubuntu , ndetse n’ibambe ry’Imana Kubo yaremye.
Iri zina ni ryiza k’umwana kuko ni izina rito , ryoroshye kurivuga n’ubwo rigoye kuribonera ubusobanuro.
Nukenere ko tugusobanurira izina ubyandike aho hatangirwa ibitekerezo.