Mu mazina twasabwe n’abakunzi bacu uyu munsi, tugiye kurebera hamwe abiri ariyo; Amiel na Alexis / Alex, turebe ubusobanuro bwayo, ibiranga abayitwa n’inkomoko yayo.
1.Ubusanzwe izina Amiel risobanura ngo ‘Imana y’abantu banjye’ cyangwa ‘God Of My People’ mu rurimi ry’Icyongereza.
Izina Amiel rifite inkomoko mu Giheburayo, ni izina kenshi rihabwa abana b’abahungu.Bigendanye n’Ijamabo ry’Imana , iyo umubyeyi ashaka kurera no gukuza umwana we mu buryo bwiza yubaha Imana, amwita iri zina, kuko bituma umutima umutima we ukura neza , ugakurira mu mwami.
Izina Amiel bwambere ryavumbuwe mu isezerano rya Kera mu gitabo cyo Kubara.Bivugwa ko Amiel yari umwe mubantu 12 bari murugendo hamwe na Mose , ubwo berekezaga i Canaan.Amiel yari umuntu ufite imbaraga , umuhate ndetse akaba yarayoboraga abantu akoresheje ubwenge n’icyizere , urukundo no kwiyegurira Imana.Izina Amiel rifasha umwana kwibuka agakiza , kwizera n’ubugwaneza.
2.Izina Alexis / Alex , ni izina rihabwa abana b’abahungu gusa rishobora guhabwa n’abakobwa.Izina Alexis risobanura ngo ‘Umuvugizi w’abantu’ cyangwa Umurengezi w’abantu.Mu rurimi ry’Ikigiriki , iri zina Alexis risobanuye ngo ‘Gufasha’ cyangwa ‘Kurengera’.
Mu gihugu cy’u Burusiya, izina Alexis rifashwa nk’imbanziriza y’izina ‘Alexander. Izina Alexis ryararamaye cyane , abantu benshi bahitamo kuryita abana babo kubera umunyamakuru witwaga Alexis Carrington.Izina Alexis ni rimwe na Alex.