Ubusanzwe Imana ijya kurema yaremye umuntu imuha ubwenge kurusha ibindi bintu byose byari mu isi. Ariko burya inyamashwa nazo ni inyabwenge.
Dore inyamashwa zizwiho kugira ubwenge cyane kurusha izindi:
1.Imbwa: Ibwa ni imwe mu nyamashwa zizwiho kugira ubwenge cyane kurusha izindi, ngirango murabizi ko imbwa iyo uyigishije ikintu ikimenya, ikamenya aho itaha, ikamenya yewe na nyirayo. Ishobora gusoma amarenga ndetse ikumva ibyo ushatse kuvuga.
2.Inkende : Iyo yo iri mu nyamashwa zitangaje cyane ukuntu iremye. Iyi ubusanzwe iteye nkumuntu kuko ikora ibintu byinshi bitangaje. Nayo igira ubwenge cyane.
3.Dolphin ( ubwoko bw’amafi): Ubu ni bumwe mu bwoko bw’amafi abaho azwiho kugira ubwoba, ashobora gutozwa ibintu akabifata mu mutwe ndetse igira ikintu cyo kwihangana muri yo ikirenzeho iratangaje mu buryo ishobora gusetsa abantu ibaha ibyishimo.
4.Inka: Inka nayo iza mu nyamashwa zizwiho kugira ubwenge cyane, nayo mu kintu cyo gufata mu mutwe irebaho cyane ko ifata mu mutwe sebuja Kandi Inka nayo ishobora kumva ibyo uyibwiye mu gihe ukoresheje amarenga.
Ingurube: Abantu benshi ntibazi neza ndetse ntibemera neza ko ingurube nayo iza mu nyamashwa zizwiho kugira ubwenge kuko nayo ituma cyane ndetse ifata no mu mutwe, mu by’umweru bibiri gusa icyana cyayo cyavutse kiba kizi gufata mu mutwe ndetse kiba kizi izina ryacyo iyo rihari. Ifatwa nk’inyamaswa ya 5 ku isi izi ubwenge.
5.Inzovu: Inzovu nayo nubwo ubona yitinda yotindanye byinshi. Nayo izwiho kugira ubwenge cyane ko inzovu Iba yibuka umuntu yabonye mu myaka 100 ishize. Ibyo bintu ntgo bipfa gukorwa nindi nyamaswa iyariyo yose.
Ubutaha tuzabakorera urutonde rwazo uko zikurikirana.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator