Abagore n’abakobwa bakunze kwibaza impamvu ishobora gutuma yajya mu mihango kabiri mu kwezi kandi hamenyerewe inshuro imwe gusa tugiye kurebera hamwe impamvu zitandukanye zishobora gutera umugore/Umukobwa kujya mu mihango inshuro irenze imwe mu kwezi.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa ajya mu mihango inshuro irenze imwe mu kwezi.
1.Kugira ikibazo cya nyababyeyi. Igihe uterus ifite ikibazo nko kuba hari ibibyimba byajemo bishobora kuba intandaro yo guhindura igihe wari usanzwe uboneraho imihango ukaba noneho wayibona kabiri mu kwezi. Igihe ubonye iki kimenyetso kandi nta yindi mpamvu iri mu zo twavuze haruguru ugomba kwihutira kujya kwa muganga.
2.Kuba umukobwa agitangira kujya mu mihango. Iyo umukobwa agitangira kujya mu mihango, umubiri we uba utaramenyera ku buryo bishobora no gufata umwaka wose, imihango ye itarafata gahunda ngo ijye ku murungo. Ibyo bishobora kumutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi kandi nta kindi kibazo gihari nyuma akazamenyera bikarangira.
3.Kwiyongera ibiro byinshi cyangwa se ukabitakaza ku buryo bukabije. Igihe wiyongereho ibiro byinshi cyangwa se ugatakaza ibiro byinshi nayo yaba impamvu yo gutuma ubona imihango kabiri mu kwezi kumwe
4.Kuba ufite ukwezi kugufi kandi kudahinduka. Umuntu ashobora kugira ukwezi kugufi kandi kukaba kudahindagurika. Icyo gihe rero iyo afite ukwezi gufite iminsi iri hagati 21 na 25 kandi kukaba kudahinduka, birashoboka ko yajya ajya mu mihango nyuma y’ibyumweru bitatu, rimwe na rimwe akajya yisanga yayigiyemo kabiri mu kwezi nko mu gihe yagiye mu mihango ukwezi gutangira, mu mpera zako ashobora kubona indi kandi nta zindi mpamvu zidasanzwe zabiteye. Iyo ari iyi mpamvu igutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi, nta kibazo kiba gihari cyagutera guhangayika.
5.Guhindagurika kw’imisemburo. Guhindagurika kw’imisemburo nabyo bishobora kuba byaba impamvu yo gutuma umugore cyangwa se umukobwa ajya mu mihango kabiri mu kwezi. Aha bikunze kuba nko ku bagore begereje igihe cya menopause.Hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa mukobwa ajya mu mihango inshuro ebyiri atarabimenyereye.
Niba ugize ikibazo cy’imihindagurikire mu kubona imihango yawe ku buryo ushobora kuyijyamo inshuro irenze imwe mu kwezi ni byiza ko wagana mu ganga akagufasha ndetse ukarushaho no gusobanukirwa icyaba cyabiguteye.