Ni ingenzi cyane kunywa amazi mbere yo gutera akabariro kubashakanye cyangwa abandi bashaka kugira ibihe byiza mu gihe batera akabariro.
Ibi byiza byo kunywa amazi mbere yo gutera akabariro kubashakanye byatangajwe n’ikinyamakuru WebMD kigaragaza ko iyo umuntu yanyoye amazj mbere y’igikorwa nyirizina, umubiri we uba ‘Hydrated’ ukabobera mu buryo buhagije bigafasha umuntu mugikorwa cyo gutera akabariro.
Iki kinyamakuru WebMD gitangaza ko umuntu ashobora kunywa amazi kugira ngo umubiri we ndetse n’ubwonko bibashe gukora neza muri iki gihe ari kumwe n’umugore we.
Umugore wanyoye amazi mbere yo gutera akabariro, igitsina cye kirabobera bikamufasha kuryoshya igikorwa hagati ye n’uwo bashakanye.Kunywa amazi mbere y’igikorwa nyirizina bifasha umubiri kwakira ibyo arimo ndetse n’amaraso agatembera neza.
Ibi bigira akamaro kandi mu gihe cyo kwihagarika hagati y’abakora igikorwa cyo gutera akabariro.Uca ukubiri na bagiteriya ndetse n’izindi ndwara.Niba ushaka gufasha uwo mwashakanye kuryoherwa nywa amazi mbere.
src: WebMD