Dore impamvu kureba muri Telephone y’umukunzi wawe Ari bibi

27/10/2023 07:59

Kureba muri Telephone y’umukunzi wawe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaraza ko hagati yanyu nta kizere mufitanye. Ibi Kandi si hagati yabo bakundana gusa kuko no hagati yabashakanye Umugabo n’umugore bashobora guhura niki kintu hahandi umugabo ahora acunga telephone y’umugore we cyangwa se umugore agahora acunga muri telephone y’umugabo.

 

 

Uwo wese ujya kureba muri Telephone y’umukunzi we akenshi usanga agamije kureba Niba umukunzi we atamuca inyuma gusa Hari ubwo ajyamo agamije kureba uko amafaranga yurugo akoreshwa cyane hagati yabashakanye. Abantu benshi ntibabiha agaciro ngo bamenye ko Ari bibi ku mubano wabo.

 

 

Dore impamvu zikomeye udakwiye zituma udakwiye kureba muri Telephone y’umukunzi wawe;

 

1.Ni ikimenyetso kikizere gicye mu rukundo : Mu gihe umukunzi wawe azareba muri telephone yawe burya uzamenyeko ikizere agufitiye Ari hafi ya ntacyo hahandi aba agiye kureba Niba utakivugana n’umukunzi wawe wa cyera SE mbese ibintu byose bigaragarira biri wese ko nta kizere kibirimo. Si byiza rero ko utizera umukunzi wawe kugeza ubwo utangira kujya kureba muri telephone ye.

 

 

2.Bituma wikorera imitwaro itakureba: Uko ujya muri telephone y’umukunzi wawe Niko ugenda ubona ibintu bitakureba muri telephone y’umukunzi wawe rero icyo gihe uzatangira kwikorera imitwaro itakureba.

 

 

3.Byagenda bite se uvumbuye ibintu bigushengura Umutima: yego umuntu wese ugiye muri telephone y’umukunzi we aba agiye kurebamo ibyo atazi, gusa Hari ubwo urebyemo maze ukavumbura ibintu bizakubabariza Umutima Kandi ubusanzwe wowe n’umukunzi wawe mwari mumeze neza. Burya mu rukundo bisaba gushishoza ugashiramo ubwenge mubyo ukora

 

 

4.Uvogera ubuzima bwite bw’umukunzi wawe: Uko ujya kureba muri Telephone y’umukunzi wawe Niko uba uvogera ubuzima bwite bw’umukunzi wawe kuko telephone y’umuntu nayo ifatwa nkikintu cyumuntu ku Giti cye, umutungo we bwite ndetse ubuzima bwe bwite, iyo ugiyemo rero bifatwa nko kuvogera ubuzima bwe bwite.

 

 

5.Bituma mutangira kubeshyanya : Iyo urebye muri telephone y’umukunzi wawe n’ubundi akenshi ntumubwira ko warebyemo cyane ko urebamo n’ubundi kuko utamwizeye. Rero uburyo urebamo akenshi bitangira kuzana akantu ko kubeshyanya hagati yanyu kuki ikizere kiba Kiri kuyoyoka.

 

 

6.Bituma utangira gushaka amakosa ku mukunzi wawe: Birumvikana ko iyo ugiye kureba muri Telephone y’umukunzi wawe akenshi uba ugiye gushakamo amakosa mbese utangira guha ibibi agaciro kurusha ibyiza mwanyuranyemo.

 

 

 

Zirikana ko kujya muri telephone y’umukunzi wawe Atari inzira nziza to gucyemura ibibazo mufitanye. Mu gihe mufitanye ibibazo egera umukunzi wawe mwicare muganire kuko akenshi ibibazo bicyemukira mu biganiro. Menya ko kureba muri Telephone y’umukunzi wawe Atari ibintu bisanzwe ahubwo Ari ikimenyetso kikwereka ko ikizere hagati yanyu Kiri kugenda.

 

Umwanditsi:Byukuri Dominique

 

Source: Bonobology

 

 

 

Advertising

Previous Story

Azamukwa Miliyoni 100 ! Umuhanzi Marioo yatangaje ko amaze kugira Miliyoni 6 zizamufasha gukora ubukwe na Paula Kajala wabezwe na Rayvanny

Next Story

Mu gihugu cy’Ubuhinde umwana w’umukobwa yavukanye imitwe itatu

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop