Monday, May 20
Shadow

Dore impamvu atari byiza gutereta umugore wubatse

Ntabwo bifatwa nk’umuco mwiza gushaka gukundana n’umugore ufite umugabo kabone n’ubwo bavuga ko urukundo ruyobora amarangamutima aho rushaka.

Ni ukuri ko urukundo ari ikintu cyiza ndetse ruryoherera iyo uri kumwe n’umuntu wishimira kandi ukunda cyane.Ntakintu na kimwe wakorera umuntu uri mu rukundo kugira ngo aruvemo arureke cyangwa arwerekeze ahandi hatari aho yihitiyemo.Kuba umusore/umugabo yashaka gutereta cyangwa gukundana n’umugore ufite umugabo ni amahano kandi bitera ibibazo byinshi nanone hari ubwo bigorana ko abyikuramo byamaze ku mugeraho n’ubwo ari amahano abayishyizemo..

Ubusanzwe ni icyaha. Ikintu cyambere ukwiriye kumenya kuri ibi ni uko ari icyaha gutereta cyangwa gushaka umubano wihariye n’umugore wubatse.Ni ukurwanya Imana.Gutereta cyangwa gukundana n’umugore wubatse cyangwa ufite umugabo ni ubusambanyi.Ku bantu bemera Bibiliya, muri Bibiliya Yera, Abaheburayo 13:4 hagira hati:” Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka”.

Icyakabiri ni ukwangiza isezerano ry’umurugo. Gutereta cyangwa gukundana n’umugore ufite urugo, bisenya urwo rugo, kuko iyo uwo mugore afashwe n’umugabo we bibashobora kugutandukana burundu.Ibi bishobora gutuma nanone , uwo mugore agorwa cyane no kuba yakomeza kuzuza inshingano zo mu rugo, aba abana n’umugabo bakabigenderamo.

Ingaruka z’icyaha ni urupfu. “Ingaruka z’icyaha ni urupfu”. Muri icyo gikorwa havamo kuryamana , mukaba mwakwanduzanya indwara zitandukanye na cyane ko utamenya neza niba ari wowe gusa asangiza umubiri we uko yiboneye.Nyuma yo kwandura izo ndwara hakurikiraho ingaruka zabyo.Niba uri umusore cyangwa undi mugabo,menya ko kuvugana n’umugore w’undi mugabo wubatse ari amahano kandi bigeza kugupfa.Tandukana n’intekerezo ziri kugushora kuri uwo muntu wambaye impeta y’umugabo we.

Gukora ibi ni umuvumo. Tekereza ko ibyo ugiye gukora hashobora kuba hari ugiye kubikorera umubyeyi wa kubyaye, ese wabikomeza.Ese wagira amahoro nyuma yo gusenyera undi mugabo ?.Uretse izi tuvuze , hari izindi mpamvu nyinshi cyane, zishobora gutuma wowe mugabo cyangwa musore uhagarika ibiganiro byose , uri kugira n’umugore wabandi.