Dore Impamvu 3 Zishobora Gutuma Umugore Wawe Aguca Inyuma Kandi Mubanye Neza Cyane

17/04/2023 11:10

Burya hari ubwo umugore mubana kandi ubona mubanye neza ashobora kuguca inyuma mu buryo utari uzi yewe akanabihisha ntubimenye.Ibi biterwa n’ibyampamvu nyinshi zirimo no kuba uwo mugore wawe atubaha Imana (Ari umunyabyaha).

Kwirengagiza amarangamutima ye. Abagabo benshi iyo bamaze kurongora ntibakunda kongera kwita no kugaragariza abagore babo ko babishimiye cyangwa ko bishimiye imiterere yabo cyangwa bakururwa nayo.Ntibongera kubashimira, kubabwira ko bambaye neza, basokoje neza n’andi magambo aryohereye ahubwo umwanya wabo wose bawumarira mu kazi no gushaka ubutunzi.

Iyo rero habonetse undi mugabo ku kazi cyangwa aho bagenda ufata umwanya we akereka umugore ubanye n’umugabo we gutya ko amwishimira, ko amukurura, mbese biriya byos tumaze kuvuga ahobora kumufungurira umutima we mu buryo bworoshye cyane.

Guhararukwana.Abashakanye benshi bafata urugo nk’inshinga gusa. Ibi bituma bombi bahararukwana maze bagasigara bakora ibintu bimwe kubera ko bumva ko bagomba kubikora aho kubikora kubera ko bakunda kandi bibashimisha kubikorana. Aha twavuga nk’akabariro.Iyo byageza aha rero biba byoroshye cyane ko umugore ashobora guca inyuma umugabo we nyamara umugabo nta kibazo yigeze abona hagati ye n’umugore we.
Kubona uburyo.N’ubwo abashakanye bakaba banabanye neza kenshi ntawe uba yifuza guca inyuma undi, haba ubwo hazi icyo twakwita nko kubona uburyo cyangwa urwaho rwo gucana inyuma. Aha twavuga nk’igihe umugore agiye mu rugendo rw’akazi cyangwa bibaye ngombwa ko akorera kure y’umugabo we igihe kirekire.Ibi bishobora gutuma yisanga yumva afite irungu, cyangwa se akumbuye akabariro kandi atari buhite abona umugabo we maze hakaba hari uwabibyaza umusaruro agashiduka yaciye umugabo we inyuma.

Inama: Nta busobanuro bubaho ku gucana inyuma kandi abashakanye bagomba guhora bongera uburyohe mu rushako rwabo kandi bakagaragarizanya ko bishimiranye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Buri wese akwiye gushimira undi iby’agaciro yakoze kabone n’iyo byaba atari ibintu bihambaye cyane. Ikindi abagabo bakwiye gufata buri munsi nk’aho ari umunsi mushya wo kongera gutereta umugore we.

Advertising

Previous Story

Akamaro k’isupu y’inyama kubagabo

Next Story

Urupfu ni umwanzi w’ubuzima rutera amarira ruragatsindwa ! Agahinda n’amararira nyuma y’urupfu rwa PRUDENCE wazize impanuka ya Moto avuye kwibuka

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop