Urupfu ni ikintu kibaho kenshi cyane mu buzima ,gusa ihurizo rikaba impamvu rutera amarira benshi ntirumenyerwe. Rwamenyerwa gute se kandi rutwambura ab’ingenzi ,imena mu manzi kandi tuzi neza ko tutazongera guhura nabo tukiri ku isi? Nibyo koko nsanze kurira kwababuze ababo gufite ishingiro.
Mureke rero twubure amaso y’imitima ,niturangiza ayo maso tuyasubize inyuma , turirire umwe mu basore batuvuyemo ,avuye kwibuka abatuvuyemo bazize uko bavutse muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 . Uwo ngiye kubabwira yitwa CYUSA RUTAYISIRE Prudence witabye IMANA kuwa kabiri taliki 12 MATA 2023, azize impanuka ya moto.
Uyu musore w’imico myiza ,yagaragaraga no kwisura ukurikije ubuhamya bw’abo babanye mu buzima bwa buri munsi yewe banabanye ku ntebe y’ishuri niwe tugiye kugarukaho mu gihe gito tukamemya bicye mu byamuranze mbere y’uko atuvamo.
Njye nitwa Shalomi umenyereye kuri Juli TV ,nizere ko wakanze ‘susbscribe’ ugakanda n’inzogera kugirango ujye uba uwambere kuri buri nkuru yose dushyizeho kandi ndahamya ntashidikanya ko udukunda .,aho uri hose nguhaye ikaze
Ibyo twamenye , n’uko yize amashuri yisumbuye kuri Group Scolaire APERWA I Kabuga ,akaba umwe mu bakinnyi bakinaga neza mu ikipe y’ikigo, ikindi cyihariye n’uko yakinaga neza byabuze urugero ku mwanya wa numero umunani. Byiringiro MASAMBA theo yageze muwa mbere kuri APERWA asangayo CYUSA. Massamba cyusa yari muntu ki?
Ijwi
Natangiye mbikubwira ko mu mico ni myifatire iyi mfura yari mutazinga umunya . mu buzima yabayemo yagiraga morare ngo nta muntu numwe utari kwifuza kuba aho cyusa yabaga ari.
Inkuru y’urupfu rwa CYUSA nayibonye kuri ‘status’ ngirango ni ukubeshya ,nyuma menye ko inkuru ari impamo nakubiswe n’inkuba, Theo masamba arakomeza.
Taliki ya 12 MATA 2023 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi barenga ibihumbi 97 bashyinguwe muri uru Rwibutso, barimo abiciwe kuri uyu musozi bakuwe mu cyahoze ari ETO-Kicukiro n’abandi bakuwe mu nkengero zawo bakicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatutsi barenga ibihumbi 2,500 mu bashyinguwe muri uru rwibutso ni abakuwe muri Eto-Kicukiro (ubu ni ishuri ry’imyuga rya IPRC-Kigali) aho bari bahungiye. BAJE kubajyanwa kwicirwa ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi (MINUAR) icyo gihe zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda.
Aba bari bahungiye muri Eto-Kicukiro bizeye ko izi ngabo zibarindira umutekano ntihagire ubakoraho ariko ngo batungurwa no kubona izi ngabo zifashe ibikoresho byazo zurira indege ziritahira maze Interahamwe zihita zirara muri aba Batutsi bamwe zitangira kubicira aho abandi zibajyana kubicira ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda ndetse no ku isi hose taliki 7 MATA hatangirwa imisi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,ariko hakabaho by’umwihariko imisi 7 y’icymweru cy’icyunamo.
Hari kuwa kabiri taliki 12 mata 2023 ahagana saa 18h40 abanyarwanda bagiye kwibuka I nyanza ya kicukiro barimo na CYUSA bari gusubira mungo , nibwo Cyusa Prudence yakoze impanuka ya moto kubw’amahirwe macye ahita apfa , agahinda kaba kiyongereye mu kandi
Muyoboke Alex uri mubashenguwe cyane n’urupfu rwa Cyusa Prudence. ubutumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’uyu musore witabye Imana akiri muto aho yagize ati”
Cyusa nshuti yanjye ko wambwiye ejo bundi ngo Uyu munsi turajya kwibuka iwacu Iburasirazuba [mukarange] iwanyu ndajyana nande rupfu we nawe uragapfa utwaye Cyusa wagucitse muri Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 agakomera agakomeza abandi ndetse akiyemeza kurinda abanyarwanda none Rupfu we Igendere Cyusa Rutayisire prudence (JR) iyi nkuru tuzayibarira Isheja gute koko”
Ingabire Egidi Bibio ari mu bantu bashenguwe cyane n’urupfu rwa Cyusa . kuti twetter yagize ati:”impanuka iramutwibye ,ni agahinda kiyongera mukandi’.
Amakuru ahari avuga ko Cyusa Rutayisire Prudence yari umupolisi ariko utakiri mu kazi. Cyusa yitabye Imana uwo mugoroba yarafite gahunda yo kuzinduka ajya kwibuka ku rwibutso rwa Mukarange Iburasirazuba. Imana yaramwakiriye turabihamya.