Dore icyo wakora ako kanya ukimara kuryamana n’umuntu wanduye Virus itera SIDA ukabasha gukiza amagara yawe

22/05/2023 22:21

Biragora cyane kwizera ko umuntu yakubwia ko yanduye ngo urekere aho ubushake wari ufite bwo kuryamana nawe, abenshi birabananira bakisanga mu mazi abira banduye ako gakoko kandi nyamara bari bafite amahirwe yo kugacika.Ese ni iki wakora nyuma yo kumenya ko umaze kuryamana n’umuntu wanduye SIDA ?

 

Byashoboka ko ari uwo mwashakakanye wanduye mukaba mumaze kuryamana kandi iteka muzahora muryana kuko ni uwawe.Abahanga bavuga ko nyuma yo kuryamana n’umuntu wanduye SIDA, uba ugomba guhita ufata imiti igabanya ingauka n’ubukana bwa Virus itera SIDA mu mubiri.

 

Ikinyamakuru cyitwa Mdicalnewstoday , kivuga ko hari ibyo umuntu aba agomba guhita yitaho uwo mwanya akimara gukuramo igitsina cye mu cy’umugore we wanduye.

 

1.Ipime cyangwa uhite ujya kwipimisha uwo mwanya.

Intambwe yambere yo gukora mbere yo kuryamana n’umuntu wanduye agakoko gatera SIDA ni ukwipima cyangwa ukajya kwipimisha, ibi bizagufasha kumenya niba wanduye cyangwa niba uri muzima.

 

2.Shaka ukuntu uhite uganira n’umuganga

Biba byiza iyo mufite umuganga w’umuryango kuko ikibazo cyanyu kiba gihoraho.Niba umaze gutera akabariro n’umuntu mukundana , umugore wawe cyangwa undi ukaba uzi neza ko arwaye SIDA icyiza shaka ukuntu uhite uganira na muganga agufashe mu maguru mashya haba munama cyangwa ubundi buryo dore ko hari imiti ufata yagufasha mu gihe cy’amasaha 72 ikagabanya ingaruka za Virus itera SIDA.

 

3.Irinde.

Niba wamaze kubikora ukaba ugiye kongera ikingire wo kabyara we , menya ko ubuzima bwawe ari ubwawe uburinde kandi ubukingire neza ukoresheje AGAKINGIRIZO.

4.Ganira n’uwo mwabikoranye.

Mwamaze kubikora nibyo , ngaho ganira n’uwo mwabikoranye umenye urwego SIDA arwaye iriho ndetse muganire no kuzindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Ibi bizatuma ubutaha mubasha gufata umwanzuro mwiza.

 

5.Shaka ubufasha kunshuti n’umuryango.

Kora uko ushoboye ugere kubawe uzi neza ko bagufasha kuko ni ikibazo witeje kuko utikingiye.Ibuka ko ubuzima bwawe ari ubwambere , ibuka izi nama dutanga hano umunsi ku munsi kandi uzandike ahantu cyangwa iyi nkuru uyibike ahantu iteka ujye uziyibuka uko ubyutse.Umenye ko udakwiriye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ntihagire n’uwo wemerera kuyigukoresha.

 

Advertising

Previous Story

“Nabyaye umukobwa 1 n’abahungu 2 ndashima Imana” ! Kecapu yasobanuye inzira igoranye yanyuzemo kugira ngo abyare abana 3 bose kugeza ubu akaba agize abana 4

Next Story

“Nkunda Mike Kayihura kuburyo numva yambera umugabo” ! Ubuhamya bwa Belyze wihebeye Umuhanzi Mike Kayihura bidasanzwe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop