“Nabyaye umukobwa 1 n’abahungu 2 ndashima Imana” ! Kecapu yasobanuye inzira igoranye yanyuzemo kugira ngo abyare abana 3 bose kugeza ubu akaba agize abana 4

22/05/2023 20:33

Kecapu ni umukinnyi wa Filime Nyarwanda ndetse bose baramuzi , ni umugore kugeza ubu dore ko aherutse kwibaruka abana 3 icyarimwe mu gihe abandi benshi nawe uzi basanzwe bibaruka abana 2 gusa cyangwa se bakabarenza kubera umugisha w’Imana.Kecapu yasobanuye ko bakimubwira ko atwite abana 3 yagize ubwoba bwinshi.

 

Uyu mugore w’abana 4 ndetse umaze gukomera yavuze ashize amanga ko bamubwiye ko afite abana 3 munda agira ubwoba ariko umugabo we arishima cyane kuko yari azi neza ko umugore we agiye kwibaruka.Yagize ati:” Twagiye kwamuganga ari mu masaha ya mu gitondo , babimbwira ari nka saa Yine cyangwa saa Tanu ariko nirirwanye ubwoba.

 

Barambwiye ngo ugiye kubyara abana 3 , none uwo mwanya ndibaza ngo mbese njyewe n’imbaraga zanjye nzi, abana 3 nzababyara ? nari mfite ubwoba nicuza n’impamvu nagiyeyo nkabimenya.umugabo wanjye twari turi kumwe ndetse arishima cyane”.

 

Uyu mugore yavuze ko akimara kubyara abana 3, abantu bamwandikiye bashaka kumenya niba koko yabyaye abana 3 cyangwa niba ari ibisanzwe.Kecapu ati:”Abantu baranyandikiye bashaka kumenya niba ari ukuri, barambaz uti’ Ese koko wabyaye abana 3 cyangwa ni byabindi ? (Ubwo bashakaga kuvuga ibya Cinema bisanzwe).Nagiye kwa muganga ari ku wa 4 nka Saa kumi , ndetse n’ibyo nagombaga kugura ndabigura kandi mbigura meze neza ahubwo naratinze kuko nageze kwa muganga ari nka saa kumi n’igice”.

 

Nagiye kwa muganga , turahaha , tugeze murugo dufata ibyo dufata turagenda, banjyana mu bitaro ndabyara.Umwana wanyuma yaje saa Tatu na 14 mu gihe uwa Mbere yaje Saa Tatu na 12 hagiye hacamo umunota 1”.

 

Kugeza ubu Kecapu ni umubyeyi w’abana 4 dore ko mbere y’uko abyara izi mpanga z’abana 3 yari asanzwe afite undi mukobwa mukuru.Kugeza ubu impanga za Kecapu nk’uko yabitangarije YAGO zimaze kugira ukwezi n’iminsi mike kandi ngo kugeza ubu ngo bameze neza cyane.Kecapu yemeje ko ashimishwa cyane n’abana be kimwe n’abandi babyeyi bose”.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu abagabo babuzwa gukoresha intoki mu gihe bari gutera akabariro n’abo bashakanye

Next Story

Dore icyo wakora ako kanya ukimara kuryamana n’umuntu wanduye Virus itera SIDA ukabasha gukiza amagara yawe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop