Advertising

Older woman having headache

Dore icyo bisobanuye niba ubyuka umutwe uri ku kurya

10/15/24 10:1 AM

Abantu benshi bakunze kubyuka umutwe uri kubarya mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko ntibabashe kumenya mu by’ukuri icyo babaye.Muri iyi nkuru urakuramo igisubizo.

Niba ukunda kubyuka uribwa umutwe , urasabwa kutabigira imikino cyangwa ngo ubifate nk’ibisanzwe kuko bidasanzwe ubwabyo. Uba usabwa guhita ugira icyo ukora mu maguru mashya.

Ikintu cya mbere gitera uku kubyuka mutwe uri ku kurya, ni indwara izwi nka ‘Sleep Apnea’. Iyi ni indwara iterwa no kuba waraye uhumeka nabi insigane ku buryo biba biteye inkeke.Kuri iyi ndwara ngo ubyukana umunaniro uba wavuye ku buryo uhumeka ubudatuza nk’uko byemejwe n’umuhanga Nolan Pearson usanzwe avura indwara zo kuribwa umutwe.

Ubushakashatsi bwakozwe ntabwo bwemeje neza niba uku kuribwa umutwe mu gitondo , bituruka ku buke bw’umwuka wa Oxygen, n’ubwinshi bwa Carbon Dioxide bigatuma uryamye atabona ubuhwemo.

Ikindi gifatwa nk’impamvu ni uburyo uryama [Sleeping Position]. Uburyo uryamamo , bushobora ku kubera imbogamizi no kuribwa umutwe bya hato na hato. Abahanga bavuga ko kurya mu buryo bubangamira ijosi, ari ikibazo gikomeye cyangwa umutwe ukaba utameze neza. Dr Pearson nabyo avuga ari byo bituma bamwe babyuka baribwa cyane.Uyu muganga twifashishije muri iyi nkuru asaba buri wese kujya kwa muganga kugira ngo bamufashe kumenya uburyo bwiza bwo kuryama by’umwihariko mu gihe akunda guhura n’iki kibazo.

Guhekenya amenyo nabyo ni impamvu ikomeye ituma abantu benshi baribwa cyane umutwe mu gihe babyutse. Buri wese agirwa inama yo kwirinda icyari cyo cyose, gishobora gutuma arara ahekenya amenyo.

Kuryamira no kutaryama nabyo bishobora gutuma ubyukana umunaniro urimo kuribwa umutwe cyane kubera ko utigeze ubona umwanya uhagije ngo uruhuke utandukane  n’ibyo wiriwemo.

Bavuga ko kandi hari imiti ushobora gufata mu gihe kitari cyiza , bigatuma ubyukana umunaniro ari nayo moamvu hakwiriye kubaho kwitoza kumenya igihe cyo gufata imiti , gusigamo umwanya no gukurikiza inama za muganga hagamijwe kwirinda uwo munaniro.

Umuti w’iyi ndwara rero, ni ukuryama kare ndetse ukigengesera kuri biriya byose, twavuze haraguru, umunsi wawe ukawirizamo ibyishimo, ukirinda kurakazwa n’ubuza, gutongana , gutukana cyangwa ubuhemu kuko bishobora gutuma urara ubirota bikagutera umunaniro kandi ugeze umwanya wo kuruhuka. Ibi kandi bijyana no kuba unaniwe cyane.

 

Previous Story

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho gutema inka y’umuturanyi we

Next Story

Mubirego 120 P.Diddy aregwa hiyongeyemo bitanu

Latest from Ubuzima

Go toTop