Inyinya ni ukuntu umuntu agira amenyo hagati y’ayo harimo umwanya runaka ushobora kuba muto cyangwa se ukaba mu nini biterwa nuko bimeze ariko byose byitwa inyinya.
Ntago inyinya igira igitsina gore gusa kuko hari ni gitsina gabo kugira inyinya.Gusa umubare mu nini wabatubze inyinya ku isi usanga ari igitsina gore, mu bagore 1000 bateraniye hamwe 5 ku ijana baba bafite inyinya.
Reka turebe kubyo wamenya ku bakobwa bagira inyinya:
Ubwiza: Bivugwa ko abakobwa bose bagira inyinya mu menyo yabo baba ari beza nubwo atari bose ariko ngo abenshi baba beza cyane.
Inseko nziza: Bivugwa ko kandi abakobwa benshi bagira inyinya mu menyo bagira inseko nziza iterwa nuwo mwanya uba mu menyo yabo bityo bigatuma bagira inseko nziza ikurura abagabo benshi.
Ubuhanga: Bivugwa kandi ko umubare mu nini w’abakobwa bafite inyinya mu menyo yabo baba Ari abahanga mubyo bakora.
Barisanzura: Bivugwa ko kandi umukobwa ufite inyinya mu menyo akenshi usanga Ari wa muntu wisanzura ukunda kuganira n’abandi Kandi akaganira nabo ubona abyishimiye nta buryarya burimo.
Guhirwa: Hari nabemeza ko umukobwa ufite inyinya mu menyo ye Kenshi ahirwa mubyo akora yewe ahirwa no mubuzima bwe bwose.
Ese wowe ibyo wari ubizi, Hari uwo muziranye ufite inyinya mu menyo se byabayeho byose nkuko tubivuze!??
Source: News Hub Creator