Bitewe no kwicara nabi cyangwa gukora imirimo ivunanye hari ubwo umugongo wawe ugira ikibazo bigasaba ko uwitaho binyuze mu myitozo ngorora mubiri.
Ikinyamakuru Healthline cyanditse ko hari imyitozo isanzwe ishobora gufasha umuntu gukira indwara y’umugongo.Ikinyamakuru kigaragaza ko iyi myitozo ari imwe izwi nka ‘Stretching’ aho bagize bati:” Imyitozo ngororamubiri irafasha cyane by’umwihariko mu gihe cyo gushaka gukira umugongo”.
Abahanga bagira abantu kujya babanza bakaganira n’abaganga cyane mbere yo gufata umwanzuro wo gutangira gukora iyi myitozo.
Icyambere ukwiriye gukora ni ugutangira gukora imyitozo itavunanye aho bavuga ko umuntu akwiriye kujya yiruka gake gake byibura akabikora mu gihe cy’iminota 5 kugeza ku 10.Ibi ashobora kubisimbuza kunyonga igare cyangwa gukoresha ibikoresho byabugenewe bisimbura igare.
Ikindi bavuga hano ni ukunanura ingingo gake gake hatabayemo guhubuka kuko guhubuka bishobora gutuma ubikora avunika mu ngingo.Healthline itanga inama yo kunanura ingingo mu gihe cy’amasegonda byibura 30.
Nanura amavi ndetse no mu gituza.Ibi bikorwa mu gihe uryamye hasi , ahantu harambuye neza ugatandukanye amaguru (Kamwe iburyo akandi ibumoso) hanyuma ukazana amavi imbere uyerekeza kugituza, ubundi ukayafatisha akaboko kawe k’iburyo ukabikora incuro nyinshi.
Umuntu ukora uyu mwitozo nanone , asabwa kuguma hasi, agakoresha imbaraga ze agorora umugongo aaho uba uryamye hasi akabikora yerekeza kugice cy’inda.
Ibi ni bimwe bitangwa nk’inama kumuntu ushaka kugabanya ikibazo cy’umugongo afite ndetse asabwa kubikora incuro nyinshi agahozaho.