Dore ibyiza byo gukundana n’umusore cyangwa umukobwa mugufi

01/10/2023 17:24

Abantu bamwe n’abamwe ntibakunda amasore bagufi cyangwa abakobwa bagufi kubera ko baba batazi neza ibyiza byabo ariko burya benshi mu bakundana nabo bakubwira byinshi byiza kuri bo. Abakobwa benshi bakunda abasore barebare ariko burya n’abahungu bagufi barakundwa Kandi cyane.

 

Dore ibyiza byo kugira umukunzi mugufi:

 

 

Uba muremure: Hano twavuga ku bakobwa, bakunda gukundana n’abasore bagufi kuko baba bashaka kuba barebare, ibi rero kuri uwo mukobwa ushaka kuba ariwe muremure hagati ye n’umukunzi we bahitamo kwikundira abasore bagufi.

 

 

 

Iyo uri mugufi nawe, muba mureshya: Ikindi kiza cyo kugira umukunzi mugufi nuko iyo uramutse nawe uri mugufi bityo birangira mwese mujyanye mureshya bimwe bakunze kuvuga ngo inkweto yabonye iyayo.

 

 

 

Bicisha bugufi: Aha twavuga ku basore, iyo Umusore mugufi akundana n’umukobwa umusumba akenshi usanga uwo musore aca bugufi kubera Kenshi usanga nta kizere yifitemo kinshi kubera ko aba aziko umusumba ushobora no kumwanga.

 

 

 

Murarambana: Umukobwa ukundana n’umusore mugufi Kenshi iyo bakundanye biraramba ntibapfa gushwana cyane ko Umusore akora byose byatuma umukobwa yishima bityo urukundo rwanyu rugakomeza gukomera.

 

 

 

Aba ari beza: Kenshi cyane ku bakobwa, abasore benshi bakunda umukobwa mugufi kubera usanga abakobwa bagufi Ari neza mbese kumureba bituma wishima cyane ko uba ubona aguteye ibyishimo.

 

 

 

Bituma Umusore yumva afite akamaro: Abasore benshi bakunda umukobwa mugufi kubera ko iyi umukobwa bakundana akeneye gufata ikintu Kiri hejuru cyane yitabaza Umusore bityo bigatuma Umusore yumva Ari ingirakamaro mu buzima bwuwo mukobwa.

 

 

 

Gusomana biba byiza: Gusoma umukobwa mugufi, abasore benshi bavuga ko biba Ari byiza ndetse biba biri romantic cyane ko umukobwa bimusaba guhagarara ku Mano naho musore agasa nuwunama.

 

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

 

Source: thehealthsite.com

Advertising

Previous Story

Sobanukirwa neza akamaro k’imisatsi iza ku myanya y’ibanga y’umugore ! Burya kutayogosha nabyo ni ingirakamaro

Next Story

Abantu batonze umuronko ! Kwinjira mu gitaramo cya The Ben byabaye ingorabahizi Ray The Dj yizeza abafana umuziki mwiza

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop