Advertising

Dore ibyago biterwa no kutambara ikariso ku bakobwa

10/04/23 11:1 AM

Muri iyi minsi abakobwa benshi biharajwe ibintu byo kugenda mu nzira batambaye ikariso ndetse bakabikora uyu munsi ejo nejobundi. Ntibazi neza ko burya baba biyicira ubuzima bwabo mu buryo batazi. Ubusanzwe ibi mu myaka yashyize ntibyahozeho ariko bije vuba aha.

 

 

Abakobwa benshi bavuga hari impamvu bahuriraho zituma batambara amakariso, harimo:

 

1.Ngo zirababangamira

2.Bituma bumva bisanzuye

3.Ndetse hari n’abanga kwambara amakariso kubera ko bigezweho.

4.Hari nabanga kwambara amakariso kubera ko ngo badashaka kwica sitire y’imyenda bambaye.

 

 

Babikora bikinira ariko ntibazi ko byangiza ubizima bwabo. Dore zimwe mu ngaruka mbi zo kutambara ikariso:

 

 

1.Kurwara : Umukobwa wese ukunda kutambara ikariso, bishobora kumuviramo kurwara indwara zituruka mu mwanda nka ma injection nizindi nyinshi. Ni byiza rero ko umukobwa akwiye kwambara ikariso Kandi akayigirira isuku ihagije.

 

 

2.Byongera umwanda: Uko umukobwa amara igihe kinini atambaye ikariso ninako icyuya cyose abira ku myanya y’ibanga ye kihitira kwinjiramo bityo nabyo bikongera umwanda ndetse bidasize kurwara.

 

 

 

3.Guseba: Kutambara ikariso bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa aseba ku karubanda cyne mu gihe agiye mu bihe bye bityo amaraso agahita Ashoka amanuka hasi ku birenge byihuse.Zirikana ko ikariso igufasha kubona uko wambara cotex cyangwa pad mu gihe uri mu bihe byawe.

 

 

 

 

 

 

Bakobwa muzirikane ko ubuzima bwanyu bikwiye ibyiza, amara ikariso Kandi ugirire amakariso yawe isuku ihagije bityo wirinde indwara nyinshi ziterwa n’umwanda.

 

 

 

 

 

 

 

 

Source: wanaunderwear.com

Sponsored

Go toTop