Dore ibitangaje kumutoza mushya wa Rayons Sports utajya amara kabiri mu ikipe ari gutoza

11/07/2023 10:29

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2023 nibwo ikipe ya Rayons Sports yatangaje ko yakiriye umutoza mushya uzatoza abakinnyi muri 2023-2024.

Uyu mutoza w’imyaka 43 y’amavuko aje gutoza ikipe y’Abafana nyuma yo gutandukana na Haringingo wabahesheje igikombe cya Shampiyona.Nkuko bitangazwa , uyu mutoza ntabwo ajya abasha gutinda mu ikipe agiye gutoza kubera impamvu iyi n’iyi kabone n’ubwo afatwa nk’umwe mubatoza bamenyereye umupira wa Afurika.

Muri 2012 nibwo uwitwa Yamen Zelfani yatangiye gutoza atangiriye mu ikipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia.Yatoje ikipe ya AHBO Club imyaka igera kuri 3 dore ko yayivuyemo muri 2015.Nyuma y’aho yahise asinyira ikipe ya FC Nouadhibou yo muri Mauritania asoza ari kumwanya wa 2.

Uyu mugabo Yamen Zelfani yaje kubura akazi agaruka munshingano muri 2018 aho yatozaga ikipe ya Al-merrikh yo muri Sudan ayifasha kwegukana igikombe kiruta ibindi na Shamiyona ya 2018-2019.Nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya DHOFAR yo muri Oman ayifasha kwegukana igikombe cya Super Cup nyuma ahita ahava nk’ibisanzwe yerekeza muri Algeria mu ikipe ya JS Kabylie, ahamara umwaka yerekeza mu ikipe ya As Solman y’iwabo muri Tunisia.

Muri 2021-2022 , Yamen Zelfani yerekeje mu ikipe ya Al-Kawkab yo mu cyiciro cya 2 muri Saudi Arabia , ahava yerekeza muri AlTalaba yo muri Iraq , arinaho Rayons Sports yamukuye aza kuyikinira.Uyu mugani Yamen Zelfani azi umupira wo muri Afurika cyane dore ko arinabyo byamufashije kubona ikipe.

Ikintu cya Mbere uyu mutoza Yamen Zelfani aha agaciro ni amafaranga dore ko ngo niyo yaba afite ikipe nziza gute akabona ikipe iramuha amafaranga menshi ahita ayijyamo nk’uko twabigarutseho mu nkuru.Uyu mutoza akunda gukina uburyo bwa 4:3:3

Advertising

Previous Story

Gisozi Imodoka yaritwaye umukobwa w ikizungerezi yakoze impanuko basangamo udukingirizo na Bibiliya.Video

Next Story

RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’Umusirikare wa RDF warasiwe muri Centrafrique

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop