RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’Umusirikare wa RDF warasiwe muri Centrafrique

11/07/2023 14:55

Nyuma y’urupfu rw’Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Centrafrique mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwababajwe cyane n’iyi nkuru y’inca mugongo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga 2023 nibwo Umusirikare w’u Rwanda yarasiwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ubwo yari kuburinzi we nabagenzi be bari kuburinzi mu butumwa bw’Amahoro hafi y’agace ka Sam- Ouandja mu Ntara ya Haute- Kotto yo mu Majyaruguru ashyira ashyira uburasirazuba bwa Centrafrique.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023 rivuga ko “RDF ibabajwe cyane n’urupfu rw’Umusirikare w’u Rwanda wari butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Iri tangazo rikomeza rigira riti:” RDF yamaganye iki gitero kandi irihanganisha ingabo byimazeyo inshuti n’Umuryango wa nyakwigendera”.

RDF ivuga ko abasirikare bayo bari mu butumwa bw’Amahoro bazakomeza kurindira umutekano abasivile mu butumwa bwa MINUSCA ndetse n’ahandi hose ingabo z’u Rwanda zifite abasirikare bari mu butumwa bw’Amahoro.

Src: UMURYANGO.COM

Advertising

Previous Story

Dore ibitangaje kumutoza mushya wa Rayons Sports utajya amara kabiri mu ikipe ari gutoza

Next Story

“Iyo anciye inyuma duhita dutana” ! Zari ugiye kurongorwa ubugira 4 yavuze impamvu ahinduranya abagabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop