Ahagana saa Tatu ( 21:00 ) z’umugoroba ku Gisozi mu Murenge wa Gisozi habereye Impanuka idasanzwe aho imodoka yo mu bwoko bwa Rava4 yaririmo umukobwa abamubonye bavuze ko ari mwiza ,Yagonze umumotari waruhagaze ari kumvikana n’umugenzi ahita acika ukuguru.
Ubwo Juli Tv yageraga ahabereye impanuka yaganiriye n’abaturage bayibwira ko kimwe mubyateje impanuka ari umuvuduko mwinshi.
Abageze aho iyo mpanuka yabereye ikimara kuba bavuze ko babonye imodoka yaturutse mucyerekezo yavagamo ifite umuvuduko ukabije agatikura umumotari maze igahita igarama amapine akajya mukirere.
Bimwe mubikoresho basanze mu modoka nk’uko abaturage bavuga ko babyiboneye harimo Bibiliya ,udukingirizo na contex abakobwa bifashisha bari mu mihango.
Twihanganishije abakoze impanuka
Umwanditsi: SHALOMI_WANYU