Ni urusenda rukundwa cyane ndetse abandi bakarufata nk’urubatera apeti. N’ubwo ari uko bimeze , hari n’abandi barufata nk’umwanzi kubera kutarukunda. Ariko se nyuma yo kururya ni iki gishobora ku kubaho ?
Kurya uru rusenda hari ibintu byiza ruzana ku mubiri wawe;
Icya mbere, uru rusenda , rutwika ibinure mu mubiri w’umuntu waruriye.Iyo wariye uru rusenda umubiri ukora mu buryo hudasanzwe hakabaho ikizwi nka Thermogenesis.Ibi rero byongera ubushyuye Carolies zidakenewe zigashya.
Ubushakashatsi bumwe bwakozwe , bwerekanye ko kurya uru rusenda ‘Chillies’, bifasha mu kugabanya ibiro. Uru rusenda kandi rufasha mu kongera imisemburo ituma umubiri w’umera neza [Endorphins].
Iyi misemburo ya Endorphin , ifasha mu kugabanya umunaniro, umujagararo, igatuma umuntu yiyumva neza. Uyu musemburo utuma umuntu urya urusenda by’umwihariko uru rwa Chillies , yumva atarureka.
Zimwe mu ngaruka z’uru rusenda, harimo kuba rugira ubushyuhe bwinshi rukaryana mu kanwa no mu muhogo.
Bavuga ko urusenda rwa Chillies , rufasha mu igogora ry’ibiryo, binyuze muri Acid yo mu nda rurema, amacandwe n’ibindi icyakora abantu bagirwa inama yo kudafata rwinshi.
Uru rusenda rutera ubudahangarwa bw’umubiri. Ibinyamakuru bitandukanye twabajije amakuru mbere yo gukora iyi nkuru , byagaragaje ko uru rusenda rubaho Vitamini C na Carotene bituma umubiri ugira ubudahangarwa.
Nk’uko twabibonye , uru rusenda rugira ingaruka nyinshi ku mubiri inziza n’imbi ariko abantu bakagirwa inama yo kujya bafata ururi mu rugero ndetse bakagana muganga mu gihe bumva hari ikibazo rushobora kuba rwabagizeho cyangwa bashaka kumenya uko barukoresha.
Ufite ikibazo kuri iyi nkuru cyangwa ukaba ushaka kwamamaza cyangwa gutambutsa itangazo kuri iki kinyamakuru cyacu Umunsi.com, watwandikira kuri Email yacu Info@Umunsi.com