Umugore n’umugabo bashakanye burya nabo Hari ibintu bacyenera mu buzima cyangwa mu gihe bari mu buriri.Inzobere zivuga ko burya hari ibintu by’ingenzi cyangwa ibirungo ukwiye kuzana mu buriri bityo mwembi mukaryoherwa nibyo muri gukora. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe.
Dore ibirungo ukwiye kuzana mu buriri bikabafasha kwishimana;
1.Kuganira: Hagati yanyu mwe mwashakanye ni ngombwa ko muzana ibiganiro byiza mu buriri. Cyahe abagore bakunda umugabo ubabwira utugambo twiza mu buriri rero wowe mugabo nubwira umugore wawe amagambo meza muri mu buriri bizatuma ibikorwa muzakorera mu buriri bibaryohera mwe mwembi.
2.Uburiri bwiza: Ni ngombwa ko umugore n’umugabo mugira uburiri bwiza igitanda kiza matera nziza nabyo byongera ibyishimo hagati yanyu mu gihe muri gutera akabariro.
3.Gusasa: Mugore zirikana ko usasa neza aho wowe n’umugabo wawe murara, mu gihe mwinjiyemo umugabo wawe azakorwa ku mutima n’uburyo wasashe bityo mwembi mukomeze kwishimana mu gikorwa gikurikira.
4.Amatara cg urumuri:Urumuri cyangwa amatara Ari mu cyumba cyanyu nabyo bishobora kongera ibyishimo n’umunezero mu buriri, Hari amatara meza yagenewe gushyirwa mu byumba nayo ni ngombwa mu cyumba cyanyu mu buryo bwo kongera ibyishimo.
5.Imiziki: Utuziki cyangwa uturirimbo dutuje tumwe tugukora ahantu natwo burya ni igisubizo mu kongera ibyishimo n’umunezero mu buriri hagati y’umugore n’umugabo bashakanye.
6.Amavuta: Hari amavuta menshi yabugenewe akoreshwa mu gushimishanya mu buriri hagati y’umugore n’umugabo bashakanye cyangwa ugakoresha amavuta akoreshwa muri massage ukorera massage umugabo cg umugore wawe, ibyo nabyo byongera ibyishimo n’umunezero mu buriri.
7.Care: Umugabo wese akunda guhabwa care akazihabwa n’umugore we cyane mu gihe bari binyine mu buri, ibyo nabyo byongera ibyishimo n’umunezero mu buriri mu kuryamana hagati yanyu nkabashakanye.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator