Dore ibintu ukwiriye kwitaho mbere yo gusoma umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye

24/08/2023 13:45

Ikintu cyambere kinezeza abakundana ni ugusomana dore ko ari naho bagaanirira mu marangamutima yabo imitima yabo igasuhererwa cyane , bakumva ko bakundanye.Muri uku gusuhererwa niho uzasanga abantu babiri bari kumwe bumva urukundo muri bo bakarushaho gukundana.

 

 

Umubare munini w’abakundana bumva ko gusomana ari cyo kintu cyiza bakwiriye kwerekana hagati yabo bakanagikorerana kugira ngo buri umwe yiyumve muri mugenzi we.Nk’iki kindi gikorwa cyose rero , gusomana bishobora guteza ibyago ariko abakundana ntabwo aribyo baba bagambiriye hagati yabo ninayo mpamvu basabwa kubikorana ubwenge.

 

 

 

Gusomana bizana indwara zitandukanye zituruka kukuba , abantu babiri basomana bashobora kwanduzanya na cyane baba batari kumwe igihe cyose kuburyo buri umwe yamenya uko mugenzi we akora isuku.

 

 

 

MBERE YO KUGIRA UWO USOMA RERO NINGOMBWA KO USOMA IYI NKURU KUGIRA NGO IJYE IGUFASHA KUMENYA UKO WITWARARIKA NA CYANE KO UBUZIMA BWE BUHENZE.

 

 

Ni biba ngombwa ujye ufata umwanya uganire n’uwo mushaka kubikorana mubanze murebere hamwe ingaruka zabyo kuburyo niba hari n’ufite ikibazo mukanwa aragisangiza mugenzi we akamenya uko yitwararika.

 

 

DORE IBYO UKWIRIYE KWITAHO.

 

Mu gihe ugiye gusomana n’umuntu , banza umenye niba nta gisebe afite mukanwa cyangwa hafi yahoo kuburyo ushobora kwandura indwara zigiturutseho.Nubigenzura bizagufasha kwirinda ‘Infection’ zitandukanye ndetse na bivugwa ko muri uko gusomana n’umuntu uyirwaye ushobora kurwara na Syphills.

 

 

Ikindi kandi mu gihe uri gusomana n’uwo muntu , menya ashobora kuba yaranduye agakoko gatera SIDA kandi mbere yo gusomana mukaba mutabanje kubivugana ngo murebe uko murabikora, bikarangira wishoye mu muriro uwureba.

 

 

Mbere yo gusomana n’uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe , banza umenye ko ntamuriro afite , ubukonje bukabije se cyangwa gutitira.Aha ni ingenzi kubanza kubirebera kugira ngo utahava urwara indwara zitandukanye uzikururiye.

 

 

Mbere yo kugira uwo usomana nawe , banza umenye ubuzima bwe bwose kugira ngo utishyira mukaga kandi nyamara urimo kubyita imikino isanzwe ugasanga bigukozeho.Sibyiza ko urukundo rwae ruhwana n’ahazaza hawe kandi byaringombwa ko wirinda.M gihe umenye ko wakoze amakosa rero , ihutire kwa muganga bagufashe.

Advertising

Previous Story

“Bagore nimuhumure ntamugabo uzongera kubacika” umukinnyikazi wa filime SANDO D’OR avuga kw’ivuriro agiye gushinga rishingiye ku miti y’amabanga yo mu gitanda – VIDEO

Next Story

Umuraperi Green P ntabwo yabashije gushyingura kuri se umubyara uherutse gupfa

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop