Niyigena Sandrine Wamenyekanye nka Sando d’or ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko agiye gushyira iherezo kubibazo byo mungo byugarije abashakanye ahanini bishingiye ku mabanga yo mugitanda.
Uyu mukobwa w’ikimero usanzwe ari n’umunyamakuru kuri radio mu rwanda yahumurije abagore bajyaga babura abagabo babo bishingiye mu kutanoza neza amabanga yo mugitanda ababwira ko yamaze kumenya inkomoko y’amakosa akorwa mu ngo ahitamo kubashakira umuti uzarandura burundu iki kibazo.
Mu magambo ye yaba ayo yatangarije mu kiganiro cya youtube nayo yabwibwiriye atashatse afatwa amajwi, uyu mukobwa yagize ati:
” Ngiye gushinga ivuriro vuba aha , iri vuriro rizibanda ku kibazo cyugarije ingo gishingiye mu kunoza inshingano n’amabanga yo mu gitanda (gutera akabariro).
Ingo nyinshi zisenywa n’uko umugabo cyangwa umugore ataryohewe n’igikorwa cyo gutera akabariro,ugasanga atangiye kwifuza abandi bagore acyeka ko azahavana ibyishimo byo mugitanda.
Hari naho umugore atanyurwa n’ingano y’igitsina cy’umugabo yumva kitamuhaza, cyangwa umugabo akaba afite byose ariko akabura ubushake bwo gutera akabariro ,
Ibi byose usanga bigira ingaruka ku muryango nyarwanda aho usanga ingo zitandukana, ibintu bigira ingaruka kuri ejo hazaza h’umuryango nyarwanda bikanacurera imfu zitunguranye kuko iyo umwe mubashakanye aciye inyuma mugenzi we kwihangana biranga agatekereza kwica mugenzi we ku bw’umujinya
Nkange Sando d’Or rero nicyo ntashaka niyo mpamvu natekereje gushinga ivuriro ryita ku bibazo by’umuryango kuko ariho igihugu gishingiye”.
Sando D’or Ubusanzwe ni umukinnyi wa Filime wabigize umwuga kuko ari mubagaragaye muri Filime yabiciye bigacika mu Rwanda y’umushoramari akaba n’umusobanuzi wa Filime Uwizeye Mark wamenyekanye nka Rocky Kimomo, iyo filime yitwa RATH OF SOLDIER(UMUJINYA W’UMUSIRIKARE).
SANDO d’Or avuga ko kuba rwiyemezamirimo akanavanga filime n’itangazamakuru n’akandi kazi akora k’uruhande ari ibintu bitamugora kuko ngo byose abikora abikunze kuko zari inzozi ze kuva na cyera kuba umukobwa ukunda umurimo.
Niba rero wajyaga wibaza Ku kibazo cyo mugitanda mu muryango wawe SANDO D’OR yagutekerejeho.0788 409 276
Ese koko uwakemura ikibazo cyo mugitanda ku bashakanye, Ingo zabana mu mahoro?
Ese gutera akabariro nabyo bikwiye kuzamo kwemezanya hagati y’abashakanye?
Umwanditsi: Shalomi_wanyu