Icyambere, mugabo itondere kubwira umugore wawe icyo yambara nicyo adakwiye kwambara mbese ukamutegeka ibyo agomba kwambara. Abagore ntibakunda umuntu ubabwiriza ibyo bambara cyangwa urwanya ibyo bo bashaka kwambara. Ni ngombwa ko ucunga uburyo ubimubwiramo kuko mushobora no kubipfa.
Icyakabiri, itondere kubwira umugore wawe ko yabyibushye cyane cyangwa ko yananutse cyane. Kugira icyo uvuga ku mihindagurikire y’umubiri we nabyo bitewe n’uburyo ubivuzemo bishobora gutuma umugore wawe mushwana, cyane kumubwira ko yabyibushye Kandi utabikunze mbese ukwiye kubivuga mu buryo we abishakamo.
Icyagatatu aricyo cyanyuma, abagore benshi ntibakunda umuntu ubabwiriza uko bagomba gufata umuntu cyangwa kwiyumva. Iteka bahora bashaka kugaragaza amarangamutima yabo uko babishaka bityo nta muntu ubabwiriza uko bakunda cyangwa bagaragaza amarangamutima yabo.
Muri macye, ni ngombwa ko wiga umugore wawe ukamenya ibyo akunda ndetse ukabikunda mu buryo bwo kumushyigikira. Iteka si ngombwa ko ibintu byose bibi ubonye ku mugore wawe wihutira kubivuga.
Source: fleekloaded.com