Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mwembi muri babantu baganira bagacyemura ibibazo mwahuye nabyo mutitabaje abandi bantu.
Indangagaciro n’imyemerere.Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba indangagaciro mwese mugira ndetse n’imyemerere. Mukareba ibyo muhuriyeho ndetse nibyo mudahuriyeho.
Ubutunzi cyangwa ubukungu. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mufite ubukungu cyangwa ubutunzi buhagije kuba mwakora ubukwe mukabana.
Umuryango. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mwembi mufite gahunda yo kubaka umuryango mu kabyara. Uko muzafatanya inshingano zo kwita ku muryango.
Imibereho. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mwembi mubayeho kimwe, uko mwese mumara akanya kakaruhuko ibyo mukora ndetse n’ibibashimisha mwese.
Ubuzima. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mwese ubuzima bwanyu bumeze neza, mbese buri wese akaba azi uko mugenzi we ahagaze ku buzima.
Intego. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mufite intego mu buzima bwanyu, icyo mushaka kugeraho, ndetse mukibaza Niba mwese mushyigikirana mu ntego zanyu mushaka kugeraho.
Inshingano. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mwese muzi gufata inshingano, Niba mwese mufatanya mu kwita kunshinga zanyu.
Inzozi. Mbere yuko mukora ubukwe mukwiye kwibaza Niba mwese mufite inzozi mushaka kugeraho, mukibaza Niba mwese mufatanya mu gushyigikirana mu kugera ku ntego n’inzozi zanyu.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: indiatimes.com