Urukundo nyarwo ruryoha cyane iyi imiryango yanyu mwembi ubashyigikira ndetse ibereka ko ibakunda, ariko Hari ubwo umuryango w’umukunzi wawe ushobora kuba utakwiyumvamo.
Ese uzabibwirwa Niki ko umuryango w’umukunzi wawe utagukunda cyangwa utakwiyumvamo ? . Dore ibintu bizakwereka ko umuryango w’umukunzi wawe utagukunda;
1.Nta kaze baguha: Iyo umuryango w’umukunzi wawe utagukunda, uzabibonera ku munsi w’ambere muhura cyangwa ku nshuro y’ambere muhura kuko nta kaze baguha bakwakira bisanzwe Kandi bagakwiye kukwakirana yombi.
2.Iyo muhuye bakwitwaraho nabi: Mu gihe muhuye n’umuryango w’umukunzi wawe Kandi, iyi batakwishimiye batangira kukuvuga nabi kukubwira nabi rimwe narimwe bakanakwirengagiza babigambiriye.
3 Bagushakaho amakosa: Kuko nyine bataguhaye ikaze cyangwa batakwishimiye batangira kugushakaho ikosa kugira ngo bakugaragaze nkikibazo imbere y’umukunzi wawe
4.Ntibita uko ubayeho: Mu gihe umuryango w’umukunzi wawe utagukunda, ntibajya bita uko ubayeho ngo bamenye ese uba he ukora iki, mbese ntibajya bakubaza byinshi kuri wowe.
5.Ntibaba bashaka kumenyana nawe: Iyo umuryango w’umukunzi wawe utagukunda Kandi ntibaba bashaka kumenyana nawe ngo Wenda bakwake numero za telephone oya ntabyo bakora kuko batagukunda.
6.Bavuga uwahoze ari umukunzi w’umukunzi wawe neza mu maso yaweKuko batagukunda Kandi ikindi bakora ni ukuvuga neza uwahoze ari umukunzi w’umukunzi wawe bumvikanisha ko hari ibyo yari ashoboye wowe udashoboye.
7.Ntibajya bagutumira mu biroriUmuryango w’umukunzi wawe utagukunda Kandi iyo mu muryango habaye ibirori ntibajya bibuka kugutumira cyane ko baba batakwishimiye.
8.Ntibaba bashaka kumenya umuryango wawe: Iyo umuryango w’umukunzi wawe utagukunda nawe ntago uba wifuza kumenyana n’umuryango wawe kuko n’ubundi baba batakwishimiye.
9.Umukunzi wawe arabikubwira: Mu gihe umuryango w’umukunzi wawe utagukunda, Kenshi uzumva umukunzi wawe akubwira ko batari bakwakira ko bazageraho bakagukunda, mbese nawe arabikubwira.
10.Nawe urabibona: Nubwo biba bigoye ariko burya kubona ko umuntu atagukunda Hari ubwo ubibona bitewe n’uburyo agufata cyangwa akwitwaraho.
Ese wakora iki mu gihe umuryango w’umukunzi wawe utagukunda, ni ibintu byinshi wakora tuzabigarukaho mu nkuru zacu zikurikira!!!!!
Source: News Hub Creator