Umugabo yishe umwana we w’imyaka 13 amuhoye ko yamwibye inkoko 2 z’isake

28/11/2023 18:54

Umugabo witwa Douglas Tundwa w’imyaka 36 y’amavuko yiyiciye umwana we witwa Shadrack Luseno  w’imyaka 13 amuhoye ko yamwibye inkoko.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo wo muri Kenya , yakubise uyu mwana kugeza ashizemo umwuka.

 

Uyu mwana ngo yibye inkoko 2 , arangije ava murugo arahunga amara iminsi 4 atagera murugo iwabo aho yari yibye izo nkoko.

 

Nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu gace batuyemo , ngo uyu mwana amaze gukubitwa izi nkoni aho yari atahiye, abaturage barabimenye bamwihutisha kwa muganga gusa ngo kubw’amahirwe make ntabwo yabashije gukira kuko yahise apfa.Yaguye muntoki z’abari bamutwaye kwa muganga bakimara kugerayo.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yari afite amaraso kumubiri, gusa umubiri we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Mukumu kugira ngo hakorwe ibindi bizamini.

Advertising

Previous Story

Umugore wa Will Smith wavuzweho ubutinganyi , yatangaje ko we n’umugabo we bazakomeza gukundana uko byagenda kose

Next Story

Dore ibintu bizakwereka ko umuryango w’umukunzi wawe utagukunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop