Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe yatangiye kurekera kugukunda cyangwa kukwiyumvamo

16/09/2023 20:17

Nta kintu kiryoha nkurukundo rushya, rwarundi rumaze iminsi micye rutangiye hahandi buri umwe aba akunda mugenzi we hahandi muhira mubwirana ko ntawuzasiga undi, ko ntawuzanga undi.

 

Gusa birangira kuba ibicika mu minsi yo hagati hahandi muba mutangiye guhura na bimwe mu bidindiza urukundo rwanyu. Hahandi muba mumaranye igihe kinini ibyo wakundiye umukunzi wawe byarahindutse cyangwa se nawe ubwawe wararekeye gukunda ibyo wamukundiraga mbere.

 

Dore bimwe mu bintu bizakwereka ko umukunzi wawe atakikwiyumvamo nka mbere:

 

 

 

Atangira kutagushyira mubyo apanga: Hahandi umukunzi wawe atangira gupanga ibintu runaka ukumva arakubwiye ngo wowe ukore ibyo ushaka, burya harigihe usanze aruko atakikwiyumvamo nkuko yabikoraga urukundo rwanyu rugishyushye.

 

 

 

Atangira kukureka ugakora ibyo ushaka yewe na byabindi yanga : Ibi nabyo nubibona ku mukunzi wawe atangiye kukureka ugakora ibyo ushaka yewe na byabindi yanga, uzamenyeko urukundo rwanyu ruri kucembera ndetse ko atakikwiyumvamo nkuko byatangiye.

 

 

 

Atangiye kutakwikoza: Mubona umukunzi wawe atangiye kuguhunga adashaka ko mubonana mbese yirindi icyatuma muhura nkuko byahoze mbere, uzatangure urebe neza burya urukundo yagukundaga mbere ruba rwatangiye kumuvamo.

 

 

 

Atagishaka ko mukora imibonano mpuzabitsina Niba ubusanzwe mwarayikoraga :Iki nacyo ni ikintu gikomeye gishobora kukwereka ko umukunzi wawe byatangiye kwanga kuko nta byiyumviro have na busa asigaye akugirira. Kuko gukorana imibonano mpuzabitsina akinshi mwabikoraga mwishimanye ariko burya iyo atangiye kwanga akubwira ko ananiwe cg arwaye buri munsi uzamenyeko harimo ikibazo.

 

 

 

Asigaye atita kubibazo mugirana : Iyo abantu bakundana bakagirana ikibazo runaka, ku ikubitiro bihutira gushaka umuti wikibazo Kiri hagati yabo ariko Niba umukunzi wawe musigaye mugirana ikibazo runaka agaterera iyo, burya urukundo ruba rutangiye kugenda nka nyomberi.

 

 

 

Asigaye atakikuvugisha : Umukunzi wawe natangira kurekera kukuvugisha nkuko yabikoraga mbere nabyo ni ikimenyetso gifatika kugaragaza ko umukunzi wawe atangiye kutagukunda, mu gihe nta mpamvu zifatika aguha zituma atakuvugisha nkuko yahoze abikora.

 

 

 

 

 

Murakoze gusoma, twizereko bigize icyo bibafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenye kuri Tiger Shroff wamamaye mu gukina filime bikaba byaramugejeje kuri byinshi

Next Story

Nyuma y’amezi 10 adasohora indirimbo, umuhanzi Calvin Mbanda yahuje imbaraga na Kenny Sol bashyira hanze indirimbo bise ‘Mama Loda’ –VIDEO

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop