Byinshi wamenye kuri Tiger Shroff wamamaye mu gukina filime bikaba byaramugejeje kuri byinshi

16/09/2023 19:47

Uyu musore ubusanzwe amazina ye yishwe n’ababyeyi ni “Jai Hemant Shroff”, yavutse taliki 2 werurwe 1990. Abyarwa na Ayesha Shroff ndetse na Jackie Shroff, avukira Mumbai mu Buhinde.

 

 

 

Uyu musore ukiri muto, afite uburebure bwa 1.74 m, ndetse akundwa cyane nigitsina gore kubera uburyo ateye ndetse nuko asa bikurura abakobwa.Uyu musore yavukiye mu muryango wa bakina filime arinabyo byatumye nawe yisanga Ari gukina filime.Mama we Ayesha Dutt nawe ni umukinnyi wa filime ndetse na Papa ubyara uyu musore witwa Jackie Shroff nawe ni umwe mu byamamare byubahwa na buri umwe hariya mu gihugu cy’Ubuhinde kubera imikinire ye idasanzwe mu ma filime yakinnye ndetse zakunzwe n’abatari bacye cyane.

 

 

 

Ni umwe mu ba nyabigwi muri cinema cyangwa muri Bollywood mu Buhinde. Uyu Musaza ubyara Tiger Shroff yagaragaye muri filime 220. Yabaye umukinnyi wa filime wa mbere uhetse abandi kuva mu 1980 kugera mu 1990. Imyaka 10 ariwe mukinnyi w’ambere kurusha abandi ni bimwe mubyerekana ubwamamare bw’uyu Musaza.Mbere Yuko ajya mu gukina Filime, uyu musore yakundaga imikino njya rugamba cyangwa se Martial arts nka Taekwondo aho yabikundaga ku myaka ye 4 gusa. Umwe mu bantu yakundaga harimo rurangirwa Bruce Lee.

 

 

 

Uyu musore yize amashuri yisumbuye ku ishuri ry’aba Nyamerica iri Bombay. Ubwo yajyaga muri University uyu musore yahise ava mu ishuri kugira ngo ajye gukurikirana filime ye yambere yarari gukorera muri Bollywood.Ubwo yakoze filime ye yambere muri 2014, iyo filime yitwa “Heropanti” ikaba yarakozwe na Sabir Khan.

 

 

 

Muri iyo filime uyu musore agaragarami yitwa Bablu. Iyo niyo filime yakinnye bw’ambere ndetse imubera ikiraro kimugeza kuri byinshi yagezeho ubu. Kuko iyo filime yatumye atangira kumenywa n’abantu ndetse kubera iyo filime yaje guhamba Ishimwe nka “Best Debut Male”. Si icyo gusa yahawe nigihembo cya “Most promising newcomer”.Muri 2016, uyu musore nibwo yashyize hanze I di Filime nshya yitwa ” Baaghi”, ndetse iyo niyo filime yatumye uyu musore akundwa cyane. Uretse kuba iyo filime yaramuhaye igikundiro ariko yanamuhaye agatubutse cyane ko yinjije amafaranga menshi cyane.

 

 

 

 

Muri 2018 uyu musore yongeye gusohora indi filime nshya yitwa “Baaghi 2”, ikurikira Baaghi yakoze muri 2016. Iyi nayo yabaye kimenyabose ndetse imwongerera igikundiro.Uyu musore Kandi muri 2019 yahuriye na Hrithik Roshan muri filime yitwa “War” yakunzwe n’abatari bacye ndetse ikomeje gushyimangira ubuhanga bw’uyu musore kubera imikinire ye ndetse nimiterere ye ituma akomeza kwigwizaho abamukunda.

 

 

 

Ubundi mu ma filime menshi uyu musore yagiye akina agaragara mo arwana imirwanire idasanzwe wavuga nko muri iyo filime “War”. Uyu musore Kandi ni umwe mu bakinnyi borohereza abatunganya amafilime kubera ko we imirwano cyangwa ibyerekeye imirwa siporo ni ibintu azi cyane, cyane ko akiri umwana yakundaga ibijyanye na Taekwondo.

 

 

 

Muri 2020 nibwo uyu musore Tiger Shroff yashyize hanze indi filime yitwa, “Baaghi 3”, ikurikira ibice bibiri bindi byamanje. Uyu musore yongeye gusohora igice cya 3 cya filime Baaghi kubera igikundiro yagaragarijwe ku bindi bice bibiri yakoze mbere. Mu gihugu cy’Ubuhinde Kandi iyo filime yawe ikunzwe cyane n’amafaranga nayo Niko aza, bityo uyu musore byakomeje kumuha amafaranga ndetse nigikundiro.

 

 

 

Vuba aha muri 2023, uyu musore Tiger Shroff Kandi aherutse kugaragara muri filime yitwa Ganapath yahuriyemo na Kriti Sanon.Uyu musore usibye gukina filime gusa, kubera kwamamara cyane byamuhesheje kwamamariza ama company menshi akomeye Kandi nayo yagiye amuha agatubutse.

 

 

Uyu musore yatwaye ama awards menshi cyane twavuga Most stylish actor na Most stylish youth icon  muri 2023, Most entertaining Actor na Most entertaining Dancer muri 2017, Favorite movie Actor muri 2019, nizindi nyinshi.Uyu musore nta mugore agira ndetse habe namakuru avuga ko yaba afite umwana ahari.Afite ubutunzi bubaruzwa muri Million 15$ ni ukuvuga atunze Miliyali 15 z’amanyarwanda.

 

 

 

Source: Wikipedia+ imdb.com

 

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Ese gutwara igare kubakobwa bibambura ubusugi ?

Next Story

Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe yatangiye kurekera kugukunda cyangwa kukwiyumvamo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop