Urukundo nyarwo burya ni rwiza Kandi ruraryoha, ariko nanone kurugeraho bisaba guhura ndetse no kunyura mu mbogamizi zivunanye.
Bisaba igihe, umwanya, kwihangana, ndetse no kumva no gukora cyane ngo urukundo rurambe.
Dore ibintu byagufasha kubona urukundo nyarwo:
Emera ko urukundo nyarwo rufata igihe
Urukundo si ikintu kiza mu gihe gito cyane, Niba wifuza kugira urukundo nyarwo menya ko urukundo rufata igihe.
Emera ko ibyo wifuza byose ubibona
Buriya iyo ushaka urukundo nyarwo, menyako mu rukundo udakwiye kubona byose wifuza kuko abantu benshi barabyirengagiza bigatuma urukundo nyarwo rubura.
Emera ko urukundo rudacyemura byose
Niba wifuza kugira urukundo nyarwo menya ko mu rukundo ibintu byose bidacyemurwa n’urukundo cyangwa nibindi ahubwo ukwiye kumva ko hari ibintu urukundo rutacyemura.
Emera ko urukundo rutoroshye
Buri gihe mu rukundo duhura ningorane, imbogamizi mbese Niba ushaka urukundo nyarwo menya ko urukundo rutoroshye.
Emera ko urukundo ruhinduka
Mu buzima Niba wifuza kugira urukundo nyarwo menya ko urukundo rukibaho rudahora rimeze uko rwahoze mbere.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator