Hari ibintu bimwe bishobora kugora umuntu ugiye gutera akabariro bwa mbere, cyane cyane mu gihe ashaka kugaragariza umukobwa ko ashoboye.
Nk’umuntu ushaka gutera akabariro bwa mbere , hari ubwo bigorana cyane bigendanye n’uko nta burambe afite cyangwa ubundi bumenyi nyamara asabwa kugira ibyo yerekana. Muri iyi nkuru urigiramo uko wabasha kwitwara mu gihe ushaka gutera akabariro ariko bikaba ari ubwa mbere.
MENYA IBISHOBORA KUMUGORA CYANE
Ubwoba bwo kwanga cyangwa kwitesha agaciro: Uyu muntu azagira ubwoba bwinshi bw’uko uwo bagiye kubikorana azamuseka cyangwa akamuteza abandi kuko byamunaniye.
Kuba udafite icyizere: Kugira icyizere gike ku byo ugiye gukora bwa mbere kandi akaba agiye kubikorana n’umuntu ubimenyereye. Ibi bishobora kugorana cyane cyane niba atarabikoze mbere.
Kwitegura nabi: Iyo umuntu adafite amakuru ahagije cyangwa atiteguye neza, bishobora kumutera impungenge ku buryo atangirira ku rugero rwiza.Uyu ntazi aho azahera n’aho azarangiriza kuko ari ubwa mbere.
Kwibaza ku mwanya mwiza wo gutangiriraho: Gushaka kumenya neza igihe nyacyo cyo kuvuga cyangwa gukora icyo gikorwa bisaba ubushishozi kandi bigora abenshi kuko baba batabimenyereye.
Kugira umunaniro cyangwa umutima uhagaze: Niba ufite umunaniro cyangwa umutima uhagaze, inama ugirwa niyo kutabijyamo ariko niba ari ubwa mbere bizakugora.
Kubura ubufasha cyangwa inama: Iki ni igikorwa uzagorwa no kubona ukikugiraho inama kuko ntawe ukunda kubivugaho, nkawe ugiye kubikorwa bwa mbere rero ni imbogamizi zikomeye.