Thursday, June 13
Shadow

“Uburibwe bw’amezi 9 bwamviriyemo umunezero” ! Umugore wabyaye abana 5 icyarimwe yatanze ishimwe ku Mana avuga ko yibagiwe uburibwe yahuye nabwo

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaje umunezero wavuye mu gahinda gakomeye yagize nyuma yo kubyara abana 5 icyarimwe.

 

Uyu mugore witwa chidinmaamaechi34 nk’uko byagaragajwe kuri Video yashyizwe kuri konti ya TikTok , yagaragaje ifoto y’abana be 5 bamaze amezi agera mu 9 bavutse asobanura ko aribyo byishimo Imana yamuhaye mu buzima bwe.

 

Aya mashusho yatangaje benshi cyane ndetse yuzuza umunezero mu mutima wa bamwe bayabonye.Nyuma yo gukwirakwiza aya mashusho yanditsemo amagambo agira ati:”Amezi 9 y’uburibwe yamviriyemo ibyishimo byiza n’umunezero.Mana ndagushimiye cyane”.

 

Iyi video yakunzwe n’abantu benshi cyane bamwe bemeza ko uyu damu