Gukoresha agakigirizo mu gutera akabariro ni bumwe mu buryo buhendutse bukoreshwa n’abatari bacye mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera inda zitateganyijwe.
Icyakora abantu benshi nti bajya bamenya ibibi byo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro. Niyo mpamvu muri iyi nyandiko turarebera hamwe icyo inzobere zibivugaho.
Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe kandi zifite ubucukumbuzi bw’amakuru yizewe ndetse atangwaho ubuhamya n’abantu benshi bemeza ko aribyo.
Ni ukuvuga ko turakomoza ku bibi byo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro.
Icyambere inzobere zibivugaho ni ukoresha agakingirizo bishobora gutuma wandura indwara zandurira mu mu miboano mpuzabitsina no gutera inda zitateganyijwe.
Ubusanzwe agakingirizo nti gahabwa amahirwe 100% ko gashobora ku kurinda no kugufasha kwirinda kuba warwara.
Mu gihe wakoresheje agakingirizo mu gutera akabariro, bishobora kubaho ko gashobora gucika bityo bikaba bishobora gutuma wisanga watewe inda itateganyijwe cyangwa wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi wari uziko wirinze bitewe n’uko wakoresheje agakingirizo mu gutera akabariro.
Inzobere zibivugaho ko niba uri ingaragu ukaba nta mugore ufite cyangwa nta mugabo ufite, mu gihe ushaka kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera inda zitateganyijwe, igisubizo cyizewe 100% ni ukureka kubikora ukifata.
Kuko ngo nibwo buryo bwizewe 100% ndetse nta numwe ushidikanya kuri ubwo buryo.
Ikindi kibi cyo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro, gatuma abakorana imibonano mpuzabitsina bataryoherwa nayo uko bikwiye cyane ko baba bakoresheje agakingirizo.
Iyi nyandiko yankozwe mu buryo bwo kwigisha, guhugura ndetse no kwerekana uko ubushakashatsi bwakoze bwatanze ibisubizo, ntiyakoze mu buryo bwo kwangisha abantu gukoresha agakingirizo.
Turashishikariza urubyiruko muri rusange kujya bifata ntibishore mu mibonano mpuzabitsina kuko no gukoresha agakingirizo ubwako ntikizewe. Icyakora abananiwe kwifata ni ngombwa kukibuka nako n’ingirakamo
Umwanditsi: Bonheur Yves