Dore ibibazo ukwiye kubaza umuntu wifuza ko yakubera umukunzi w’ubuzima bwawe bwose

04/04/2023 15:41

Bimwe mu bibazo ukwiye kubaza umuntu wifuza ko yakubera umukunzi w’ubuzima bwawe bwose ,ukabimubaza mbere y’uko mukundana.

1.Ese waba ufite umwanya w’urukundo mu buzima bwawe ?

Hari abantu bajya aho ibintu biberekeje hose bakajya mu bintu byose ubuzima bubajyanyemo ukuyemo kuba yajya mu rukundo.Iki kibazo kizagufasha kumenya uko ukwiye kwitwara kuri uwo muntu biguhe n’umurongo wagenderamo umutereta.


2. Ese wifuza kubyara abana ?
Kubyara no kurera abana si ibya buri wese, bamwe babifata nk’impano. Niba wowe wifuza kubyara abana uwo wifuza gutereta akaba adashaka abana ndetse adakozwa ibyo kubyara, nimukundana bikagera kure bizarangira umubano wanyu ujemo agatotsi.Hari igihe wasanga nta gahunda yo kubyara abana afite ashaka ko mukundana gusa, akaba kuri we yumva igihe cyo kubyara kitaragera.

3. Gushyingiranwa ubifata gute ?
Gushyingiranwa imbere y’Imana n’amategeko hari ababifata nk’ikintu cya ngombwa cyane, gusa uyu munsi hari n’abatabyemera na gato.Ni byiza kumenya niba umuntu wifuza ko yakubera umukunzi yemera imihango y’abashyingiranwa.

4. Ese ufitanye umubano mwiza n’ababyeyi bawe ?
Mbere yo gukundana n’umuntu muhuye bwa mbere, uzamenye ko uburyo afata ababyeyi be nawe niko azagufata nimumara kubana.Niba uwo muntu abana n’ababyeyi be neza kandi abitaho, nawe azakwitaho kandi agufate neza, gusa niba atita ku babyeyi be, hari ibyago byinshi ko nawe atazakwitaho.
5. Ukunda akazi ?

Benshi muri twe tumara umwanya munini cyane mu kazi ka buri munsi, Ni byiza ko mbere yo gukundana n’umuntu umenya niba ari umuntu ukunda gukora cyane ndetse ukitegura kwihanganira kuzajya uhabwa akanya gato ko kubana nawe kuko umwanya munini awumara mu kazi ke.

6. Ese waba uteganyiriza amasaziro yawe ?
Nibyiza kubaza umuntu wifuza gukundana nawe inzozi afitiye ubuzima bwe bwo mu masaziro ndetse ukamubaza niba hari icyo yahateganyirije.



Advertising

Previous Story

Inyoni yari ikirango cya Twitter yasimbujwe imbwa

Next Story

Abakirisitu 84 basengera mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi barwaye munda bajyanwa mu bitaro nyuma kunywa ku bushera buhumanye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop