Inyoni yari ikirango cya Twitter yasimbujwe imbwa

04/04/2023 15:28

Umuhrwe Elon Musk nyiri Twitter yafashe icyemezo cy’uko inyoni yari isanzwe ikoreshwa nk’ikirango cy’uru rubuga nkoranyambaga isimbuzwa imbwa.

Izi mpinduka zakozwe kuri Twitter zatangiye kugaragara ku wa 3 Mata mu 2022 ndetse Elon Musk atangaza ko yabikoze mu rwego rwo gusohoza isezerano ry’umwe mu bantu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga wari waramusabye ko iki kirango cy’inyoni cyasimbuzwa icy’imbwa.Iki kirango gishya cya Twitter kiri kugaragara ku bantu bakoresha mudasobwa mu gihe abakoresha telefoni bo hakigaragara icy’inyoni.


Iyi mbwa iri gukoreshwa nk’ikirango gishya cya Twitter ni na yo isanzwe ikoreshwa nk’ikirango cy’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘Dogecoin’.Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Elon Musk yafashe iki cyemezo, gusa izi mpinduka zikozwe nyuma y’iminsi mike agejejwe mu nkiko n’ubuyobozi bwa Dogecoin bushaka impozamarira za miliyari $258.

Elon Musk bivugwa ko ari umwe mu bantu bashoye imari muri ‘Dogecoin’ igitangira mu 2013 ku buryo yari afite abantu benshi bamushamikiyeho. Nyuma y’aho yaje guhagarika iri shoramari rye bituma ‘Dogecoin’ igwa mu gihombo ari na yo mpamvu yamugejeje mu nkiko.Abahanga mu bukungu bagaragaza ko kuva Elon Musk yafata iki cyemezo cyo gukora izi mpinduka kuri Twitter agaciro k’iri faranga ry’ikoranabuhanga kazamutseho 30%.

Muri Gashyantare ni bwo Elon Musk yatunguranye ashyira hanze amafoto y’imbwa ye Floki yicaye mu ntebe, yambaye n’umupira wanditseho ‘CEO’ imbere yayo hari inyandiko zitandukanye.Elon Musk yakurikijeho ubutumwa butandukanye agaragaza ko imbwa ye ari umuyobozi mukuru mwiza uruta abandi yahoranye, aha yashakaga kuvuga Parag Agrawal wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Twitter, akamwirukana mu minsi ishize.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 5 ukwiye guhisha umukobwa mukundana kugira ngo murambane

Next Story

Dore ibibazo ukwiye kubaza umuntu wifuza ko yakubera umukunzi w’ubuzima bwawe bwose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop