Abakirisitu 84 basengera mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi barwaye munda bajyanwa mu bitaro nyuma kunywa ku bushera buhumanye

04/04/2023 17:12

Abaturage 84 bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza biganjemo abo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, barwaye mu nda, abasaga 30 bajyanwa kwa muganga nyuma yo kunywa ku bushera bikekwa ko bwahumanyijwe.

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, ni bwo Abadiventisiti bo mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Murama bakoresheje ibirori byo kwishimira ko hari ababatijwe. Ababyitabiriye basangiye ubushera bwenzwe n’umuturage umwe bari bahaye isoko, bukeye bwaho ababunyweyeho bose batangiye kuribwa mu nda kugeza ubwo bamwe bajyanywe kwa muganga maze umwana w’imyaka ibiri bamwohereza ku Bitaro bya Rwinkwavu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamaze kubarura abaturage 84 banyweye ubwo bushera bakarwara mu nda.Yagize ati:

“Ku Cyumweru bari bafite umunsi mukuru w’abantu bari babatijwe bategurira hamwe ubushera kugira ngo bishimire icyo gikorwa. Ababunyweyeho bose bahise batangira kurwara mu nda. Ubu tumaze kubarura 34 bagiye kwa muganga mu gihe ababunyweyeho bose ubu tubarura 84 bose bakaba barwaye mu nda, abandi basigaye nabo twabasabye kujya kwa muganga.”

Mutuyimana yavuze ko abaturage bitabiriye ibi birori bose atari Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, abasaba kwitondera ibyo banywa n’uburyo bitegurwa.Ati “Turabasaba kujya bagira isuku bakamenya ko ibyo kunywa biba bikeneye isuku nyinshi kuko ibyagaragaye ntabwo ubushera banyweye bwari bufite isuku ihagije.”

Kuri ubu ngo abanyweye kuri ubu bushera batari bajya kwa muganga barasabwa kujyayo kugira ngo bahabwe imiti. Umwana umwe mu banyweye ubushera ni we wakomerejwe kugera ubwo anajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu.

Advertising

Previous Story

Dore ibibazo ukwiye kubaza umuntu wifuza ko yakubera umukunzi w’ubuzima bwawe bwose

Next Story

Niwe mugore wa mbere ukize cyane ku isi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop