Advertising

Don Jazzy yakomeye amashyi Ayra Starr wahuye na Rihanna

19/04/2024 11:45

Umukire akaba umuyobozi wa Mavins ‘Lebal’ yazamuye abahanzi batari bake muri Nigeria, yagize icyo avuga kuri Ayra Starr wahuye na Rihanna agaca agahigo.

Uyu mugabo wazamuye abahanzi bo muri Nigeria bafite amazina akomeye barimo na Ayra Starr uri kwitwara neza kugeza ubu, yabanje gukurira ingofero umuhanzikazi we, agaragaza ko ibyananiye abagabo umugore yabishoboye.

Rihanna na Ayra Starr n’abahanzi bahanzi barimo abo muri Nigeria, bahuriye mu Mujyi wa London, aho uyu mugore wa A$AP yari ari kumurika umushinga we ubarizwa muri Fenty mu gikorwa yari afatanyijemo na PUMA.Don Jazzy yatangaje ibi anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze [Instagram Story].

Yagize ati:”Ibyo umugabo atakora , umukobwa yabikora neza cyane.Rihanna na Ayra Starr”. Don Jazzy wavuze ibi, yamaze igihe kinini atangaza ko yifuza kuzakora ubukwe na Rihanna cyakora kubw’amahirwe make, Rihanna ashakana na A$AP Rocky.

 

Previous Story

Kenya: Abandi basirikare 8 bakomeye bahitanywe n’indege ya KDF

Next Story

Nishimwe Naomie yamuhaye impundu ! Kenny Sol n’umugore we bagiye kwibaruka – AMAFOTO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop