Advertising

Nishimwe Naomie yamuhaye impundu ! Kenny Sol n’umugore we bagiye kwibaruka – AMAFOTO

19/04/2024 13:10

Umuhanzi Nyarwanda Kenny Sol yashyize hanze amafoto agaragaza ko umugore we akuriwe.

Nyuma yo gusezerana ku wa 05 Mutarama 2024, Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance baritegura kwibaruka imfura.Ni nyuma y’aho bakoze ubukwe mu ibanga ariko abafata amashusho n’amafoto bakababera ibamba ibyabo bikajya hanze nyamara byaragaye ko Kenny Sol we atabyifuzaga.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yahawe impundu n’abakunzi be muri muzika nyuma yo kwandika ati:” Babiri muri umwe” [ Two In One ] aya magambo akayaherekeresha amafoto abiri ye n’umugore we akuriwe.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, ibyamamare mu ngeri zose bamuhaye impundu.Miss Naomie , Sandrine Isheja , Afrique Joe , Yuhi Mic, Paty Cope , Calvin Mbanda Ado Music n’abandi mu bari bamaze kwifatanya nawe ubwo twakoraga inkuru.

Previous Story

Don Jazzy yakomeye amashyi Ayra Starr wahuye na Rihanna

Next Story

RIB yihanangirije abakora n’abakoresha ibiganiro abavuga uburyo basambanyijwe bagahabwa amafaranga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop